skol
fortebet

Da Brat aritegura kubyarana n’umugore mugenzi we baherutse kurushinga

Yanditswe: Wednesday 22, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperikazi Da Brat ukunzwe na benshi muri Letza zunze ubumwe z’America yatangaje ko yitegura kwibaruka we n’umugore wemgenzi we Jude Dupart bamaze umwaka bashyingiranwe.

Sponsored Ad

Shawntae Harris ni umuraperikazi akaba n’umunyamakuru wamamaye ku izina rya Da Brat mu muziki. Ni umwe kandi mubaraperikazi bakunzwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akaba afatwa nk’umwe waciriye inzira abandi baraperikazi bo muri iki kinyacumi.

Da Brat yatangiye kumenyekana mu 1992 no kugeza ubu aracyari umwe mu bakigaragaza ubuhanga mu jyana ya Rap/Hip Hop.

Uretse kuba Da Brat yaramamaye mu muziki, yanagiye akunda kugarukwaho cyane kuva yatangaza ko akunda abakobwa bagenzi be ndetse akanerekana umukobwa yihebeye witwa Jesseca Jude Dupart.

Aba bombi batangiye gukundana kuva mu 2020 baza kurushinga muri Gashyantare 2022.

Kuri ubu Da Brat w’imyaka 48 yatangaje ko we n’umugore we Jude Dupart bagiye kwibaruka imfura yabo. Ibi yabitangarije ikinyamakuru People Magazine cyanasohoye amafoto yabo aberekana mu byishimo by’uko bagiye kwagura umuryango wabo.

Da Brat yasobanuye ko impamvu yemeye gusama kandi atarabishakaga kuva kera ari uko umugore we Jude Dupart yabigerageje inshuro nyinshi inda ikavamo ndetse kwa muganga bakaba barasanze afite ikibazo muri nyababyeyi gituma atabasha gusama.

Ibi nibyo byatumye Da Brat afata umwanzuro wo gusama aho avuga ko uyu mwana ari igitangaza kuko yamusamye bigoranye.

Da Brat yavuze ko hifashishijwe intanga ze n’umugore we ndetse kwa muganga bakanamutera intanga ngabo kugirango asame. Amafoto ya Da Brat na
Jude akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Muri 2022 ubwo Da Brat yashyingiranwaga n’umukunzi we Dupart

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa