skol
fortebet

Daniella wahoze ari umugore wa Cameleone yagaragaje andi mafoto ya Sandra Teta yakubiswe bikomeye

Yanditswe: Tuesday 02, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Daniella Cameleone wahoze ari umugore w’umuhanzi Jose Cameleone yagaragaje andi mafoto ababaje ya Sandra Teta yakubiswe bikomeye n’umugabo we Weasel.

Sponsored Ad

Ubutumwa bwo ku mbuga nkoranyambaga ze buherekejwe n’amafato ataragiye hanze, Daniella yemeza ko ari ayo mu Ukuboza, 2021 ubwo Weasel yakubitaga Sandra Teta ndetse akamuca ibisebe umubiri wose nk’uko bigaragarazwa n’amafoto.

Umugore wa Jose Chameleone asaba abiyita ko baharanira uburenganzira bw’abagore guhaguruka bakagoboka Sandra Teta uri mu bibazo bikomeye byo guhohoterwa n’umugabo we.

Yagize ati “Sandra Teta akeneye ubufasha bwacu mu buryo ubwo aribwo bwose. Twese aradukeneye ngo tuzamure ijwi ryacu ngo tumufashe mu kintu gikomeye, kwigarurira icyizere.”

Daniella asaba buri wese cyane abagore bavugira bagenzi babo guhaguruka bakamushakira ubutabera.

Mu mpera z’icyumweru gishize ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amafoto agaragaza Teta yakubiswe bikabije ndetse isura yabyimbye bivugwa ko yakubiswe n’umugabo we, Weasel.

Gusa, Sandra Teta yemeye ko amafoto ari umwimerere ariko avuga ko yakubiswe n’abajura bamwibye telefoni n’amafaranga.

Nyuma yaho ariko benshi basigaye bibaza uburyo Weasel yasanye abana akabata ku kabari Sandra Teta akoramo, bakavuga ko bafitanye amakimbirane umugore ashinja umugabo kuba ntacyo akimarira urugo, umugabo na we akamushinja kutita ku nshingano z’urugo no guhata igicuku.

Hari n’amajwi yagiye hanze umwe mu nshuti za Sandra Teta amushinja kutigirira impuhwe, kubera guceceka ihohotera akorerwa, kuko yemeza ko yiboneye Weasel amukubita urushyi mu bantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa