skol
fortebet

Davido n’umukunzi we bakoze ubukwe nyuma y’iminsi mike bapfushije Umwana

Yanditswe: Wednesday 16, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi w’icyamamare mu muziki wa Africa Davido, biravugwa ko yakoze ubukwe n’umukunzi we Chioma bamaze iminsi mike bapfushije umwana wabo w’umuhungu Ifeanyi.

Sponsored Ad

Umuhanzi w’icyamamare mu muziki wa Africa Davido, biravugwa ko yakoze ubukwe n’umukunzi we Chioma bamaze iminsi mike bapfushije umwana wabo w’umuhungu Ifeanyi.

Nk’uko tubikesha ibinyamakuru byandika imyidagaduro, nka “Pmnewsnigeria” biravuga ko Davido n’umukunzi we Chioma Chioma Rowland bakoze ubukwe kuya 06 Ugushyingo 2022, ibirori byabereye mu rugo rwa papa wa Davido.

Ibi bitangazamakuru bivuga ko nta camera ifotora yari yemewe ndetse ko nta n’amafoto yari yemewe gufatishwa telefoni.

Umwana w’umuhungu wa Davido na Chioma, Ifeanyi David Adedeji Adeleke Jr yitabye Imana kuya 31 Ukwakira 2022 aguye muri pisine, yari afite imyaka itatu.

Mbere y’uko umwana wabo yitaba Imana, Davido yari yatangaje ko umwaka wa 2023 aribwo bazakora ubukwe, gusa siko byagenze kuko batunguranye babukora nyuma y’iminsi mike umwana wabo yitabye Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa