skol
fortebet

DC Clement yavuze icyo Aliane asobanuye mu rugendendo rwe rw’Urukundo

Yanditswe: Monday 22, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’uko yambitse impeta y’urukundo ‘Fiançailles’ umukunzi we Manzi Aliane witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2022, umunyamakuru Niyigaba Clement wamenyekanye nka DC Clement yatomoye umukunzi we karahava

Sponsored Ad

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mata 2024, mu birori binogeye ijisho byabereye muri M- Hotel mu Mujyi wa Kigali.

Ni ibirori byitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe ndetse n’abandi bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro barimo Alex Muyoboke wabaye umujyanama w’abahanzi banyuranye, umuhanzi Rugamba Yverry, umunyamideli akaba n’umushabitsi Isimbi Vestine [Isimbi Model], Niyitegeka William Julius washinze umuyoboro wa Youtube ‘Chitta Magic’ n’abandi.

Mu gihe abantu bakomeje kwishimirwa intambwe aba bombi bateye, Clement yagiye ku rubuga rwa Instagram yibutsa Aliane urwo amukunda n’impinduka yazanye mu buzima bwe.

Yagize ati: "Mu maso yawe, mbonamo ejo hanjye hazaza. Wangize umuntu wishimye cyane ku isi. Bavuga ko iyo ubizi, uba ubizi. Nanjye rero ndabizi neza ko nshaka kumarana ubuzima bwanjye bwose nawe. Nkukunda birenze kubikubwira Aliane wanjye."

Aliane nawe niyazuyaje gushimira umukunzi we (ikindi gice cy’ubuzima bwe), amusaba gufatanyiriza hamwe urugendo rushya batangiye.

Uyu mukobwa wambitswe impeta na DC Clement yamenyekanye cyane ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda 2022, ari mu bahagarariye Umujyi wa Kigali.
InyaRwanda ifite amakuru yizewe avuga ko imyaka ibiri ishize aba bombi bari mu rukundo, kandi ko muri Gicurasi 2024 ari bwo bazakora ubukwe.

Aliane yishimiye gufatanya n’umukunzi we urugendo rw’ubuzima bwose basigaje ku Isi

Manzi Aliane yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2022 ntiyagira amahirwe yo gukomeza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa