skol
fortebet

Diamond arifuza kubyara undi mwana muri uyu mwaka

Yanditswe: Wednesday 08, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Diamond Platnumz ukomoka muri Tanzania yatangaje ko yifuza kwibaruka undi mwana muri uyu mwaka wa 2023 benshi bibaza kuwo yaba yifuza kubyarana nawe.

Sponsored Ad

Mu butumwa uyu muhanzi yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ahanyuzwa ubutumwa bumara amasaha 24 gusa yagize ati “Ni umwaka mwiza wo kwibaruka undi mwana rwose. Ku bushake bw’Imana”.

Diamond Platnumz yaherukaga kwibaruka umwana muri 2019 ubwo yabyaraga Naseeb Junior yabyaranye na Tanasha Donna wo muri Kenya.

Mu bana bane Diamond Plutinumz afite, harimo umukobwa umwe gusa yabyaranye na Zari Hassan abandi batatu bose akaba ari abahungu.

Diamond Plutinumz nyuma yo gutandukana na Zari nta mugore bari bamarana igihe kirekire dore ko uwakurikiye Zari ariwe Tanasha ukomoka muri Kenya yahaciye nk’umugenzi wigendera nta gihe kirekire bamaranye.

Kuri ubu, Diamond Plutinumz ari mu rukundo na Zuchu bombi bemeje ko bahoze na kera na kare bakundana ubwo bari bakiri abana bato kugeza ubwo Diamond Plutinumz amuzanye muri Wasafi bagakorana n’indirimbo iri mu zikunzwe muri iyi minsi.

Nubwo ariko bo bakomeza gushimangira urukundo rwbo muri rubanda bamwe bavuga ko urukundo rwa Diamond na Zuchu rushingiye ku kwamamaza ibikorwa byabo ndetse akaba ari nayo mpamvu bamwe bibaza umukobwa yaba yifuza kubyarana nawe muri uyu mwaka uwo ari we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa