skol
fortebet

Diamond arishimira ko akomeje kugera ku nzozi ze, avuga igihe azakorera ubukwe

Yanditswe: Wednesday 20, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi umaze kubaka izina ku mugabane w’Afurika by’umwihariko mu Gihugu cya Tanzania wamenyekanye nka Diamond Platnumz yahishuye ko yamaze kugura indege ye bwite agendamo(Private Jet) ndetse avuga n’igihe azakorera ubukwe.

Sponsored Ad

Diamond ibi yabivuze ubwo yari mu kiganiro na DW Africa, avuga ko ubu yamaze kugura indege ye bwite ndetse ko kimwe mu bintu bituma adashaka umugore ari uko agishaka gutanga umuziki mwiza ubwo mugihe azaba atagikeneye gutanga umuziki mwiza cyangwa ashaka kuwuhagarika aribwo azategura gukora ubukwe agashaka umugore.

Diamond yahishuye ko yamaze kwibikaho indege ye bwite nyuma y’uko yigeze gutangaza ko ashaka kuyigura.

Yagize ati"Abantu nkatwe tuba twarakuriye ku buzima bwo kumuhanda cyangwa ubuzima butari bwiza, iyo ubonye ubushobozi uba ugomba kwiha icyo wifuza. Nko kugura imodoka ya Million y’amadorali ntacyo biba bitwaye, aba ari ngombwa kwihesha agaciro nk’ejobundi mperutse kugura indege bwite(Private Jet)".

Umunyamakuru yabajije Diamond igihe yaba yitegura gushakira umugore bitewe n’uburyo asa n’ubyitarutsa kandi agakunda kuvugwa mu rukundo n’abakobwa batandukanye mu bihe bitandukanye.

Umunyamakuru yamubajije agira ati" Uzatuza ryari". Mu gusubiza Diamond nawe yavuze ko atuje kandi nta kibazo afite.

Umunyamakuru ati" Ndavuga gutuza byo gushaka umugore".

Diamond ati" Ndashaka kubaha imiziki myiza. Mu gihe nkikeneye gutanga imiziki myiza rero ndumva atri cyo gihe kiza cyo gushaka umugore kuko bituma umuziki udindira".

Diamond akomeza avuga ko afite ingero nyinshi zimwemeza ko gushaka umugore ugikeneye kuba umuhanzi ari ukubara nabi.

Ati"Nabibonye henshi mu nshuti zange n’ahandi rero ubwo nimbona maze gukora umuziki neza kandi mbona ngiye kuwureka nzashaka umukunzi nanakore ubukwe".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa