skol
fortebet

Diamond yaciye Mico The Best arenga miliyoni 12 ku mashusho y’ indirimbo "Sinakwibagiwe"

Yanditswe: Monday 27, Mar 2017

Sponsored Ad

Mico The Best arinubira ko Diamond Platnumz yamunanije ndetse akamuca akayabo k’amadorali kugira ngo bafate amashusho y’indirimbo Sinakwibagiwe aba bombi bakoranye nyamara we akaba avuga ko yari yararangije kumwishyura nk’uko bari babisezeranye.
Mu mwaka w’ 2012 Mico The Best ari kumwe na Richard usanzwe uhagarariye inyungu ze mu bya muzika akaba ari nawe muyobozi wa Super Level berekeje muri Tanzaniya gukorana indirimbo na Diamond Platnuz, umuhanzi ukunzwe cyane muri iyi minsi muri Afrika (...)

Sponsored Ad

Mico The Best arinubira ko Diamond Platnumz yamunanije ndetse akamuca akayabo k’amadorali kugira ngo bafate amashusho y’indirimbo Sinakwibagiwe aba bombi bakoranye nyamara we akaba avuga ko yari yararangije kumwishyura nk’uko bari babisezeranye.

Mu mwaka w’ 2012 Mico The Best ari kumwe na Richard usanzwe uhagarariye inyungu ze mu bya muzika akaba ari nawe muyobozi wa Super Level berekeje muri Tanzaniya gukorana indirimbo na Diamond Platnuz, umuhanzi ukunzwe cyane muri iyi minsi muri Afrika ndetse no hirya no hino ku isi.

Indirimbo Mico yakoranye na Diamond Platnumz icyo gihe bakaba barayise SINAKWIBAGIWE ikorwa n’umwe mu batunganya umuziki bazwi hariya muri Tanzaniya witwa Makocali, bayiririmba mu kinyarwanda n’igiswahili.

Amajwi y’iyi ndirimbo amaze gusohoka, Mico The Best yatangarije abafana be ko n’amashusho yayo nayo ari hafi kugera hanze ariko kugera n’ubu akaba yaratarasohoka. Abakunzi b’umuziki amaso akaba yaraheze mu kirere.

Ku kibazo cy’itinda gusohoka ry’aya mashusho, Mico The Best yatangarije Umuryango ko mu masezerano yagiranye na Diamond harimo kumuha amadorali ibihumbi 5 yo gukora indirimbo idafite amashusho (audio) n’andi madorali ibihumbi 7 yo kuza bagafatira amashusho yayo I Kigali.

Yagize ati:” Twagiye Tanzaniya gukorana indirimbo na Diamond yitwa Sinakwibagiwe, tumuha amadorali ibihumbi 5 yo gukora indirimbo idafite amashusho, turongera tumuha andi madorali ibihumbi 7 yo kuzitabira igikorwa nari mfite mu mwaka wa 2012 cyo gushyira ku mugaragaro Album yanjye yitwa “UMUTAKA”, hanyuma n’amashusho tukayafatira i Kigali, ibyo nibyo byari mu masezerano twagiranye”.

Mico akomeza avuga ko Diamond atigeze aza mu Rwanda ku mpamvu avuga ko atigeze amenya ariko nyuma akaba yagerageje kumuvugisha Diamond akamubwira ko urwego ariho rutakorera indirimbo mu Rwanda bityo ko Mico agomba kujya muri Tanzaniya amashusho y’indirimbo bakayafatira nzu itunganya umuziki ya Good Father ariko ikibazo kikaba ko Diamond amusaba ko agomba kwishyura andi madolari ibihumbi 15.

Mico yagize ati:” Ku giti cyanjye nagerageje kumuvugisha (Diamond) ambwira ko bitewe n’urwego ariho muri muzika yifuza ko amashusho y’indirimbo yakorerwa muri studio ya Good Father tugatanga amadorali ibihumbi 15 kandi atemera kudusubiza andi ibihumbi 7 twari twaramuhaye mbere kuko atubahirije ibyo twari twasezeranye, urumva ko yaba ari amafaranga menshi kuko yose hamwe yaba ari hafi ibihumbi 22 by’amadorali (y’abanyamerika)”.

N’ubwo iki kibazo kimuhangayikishije, Mico The Best avuga ko ubu imbaraga zose yazishyize mu irushanwa ritegurwa na Bralirwa aho uyu mwaka ari mu bahanzi 10 batoranyijwe ndetse ngo anashaka kwitwara neza naho ibibazo bye na Diamond akazabikurikirana nyuma.

Gusa nanone Mico avuga ko mu gihe Diamond yakwemera ko mu madolari arimo amusaba bakoranamo n’indi ndirimbo (amajwi n’amashusho) yakwemera akayamuha.

Indirimbo sinakwibagiwe

Ibitekerezo

  • Uzareke mu korane indi ndirimbo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa