Diamond yakongeje intambara y’amagambo n’uwahoze ari umugore we Zari ubwo yavugaga amazina y’abagabo yamufashe bari gusambana

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 24 April 2019 Yasuwe: 3372

Umuhanzi Diamond Platnumz ukunzwe cyane muri Afrika,yaciye ibintu mu binyamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga ubwo yagiranaga ikiganiro na Radio ye nshya Wasafi FM akamena amabanga menshi arimo no kwibasira uwahoze ari umugore we Zari babyaranye abana 2 yashinje kumuca inyuma agasambana na Peter wahoze muri P Square ndetse n’umusore wamukoreshaga siporo.

Ku munsi w’ejo ubwo yinjiraga bwa mbere muri iyi Radio ye,Wasafi FM, mu kiganiro gishya cya muziki cyitwa Block 89,yabwiye abanyamakuru bacyo ko yafashe Zari ari kwandikirana n’umuhanzi Peter wahoze muri P Square.

Yagize ati “Ntabwo nababeshya,Zari yagiranaga ubucuti mu ibanga na Peter wo muri P-Square ndetse nigeze gusoma ubutumwa bugufi bandikiranaga muri telefoni ye ndabibona,ndabimubaza abura ico anshubiza.Zari yanshaga inyuma n’umusore wamufashaga gukora siporo,akamuzana iwanjye mpaka mu cyumba,nkamufata nkabyihorera.Ntacyo nigeze mvuga.”

Nyuma yo kuvuga aya magambo,abantu benshi barimo bafata amajwi maze baba bayashyize ku mbuga nkoranyambaga agera kuri Zari,ako kanya ahita yifata amashusho anyomoza Diamond ndetse amutuka cyane.

Yagize ati “Reka ndase ku ngingo.Numvise Diamond yagiye kuri Radio avuga ukuntu nagiranaga ubushuti na P-Square,umutoza wanjye w’imyitozo,n’ibindi byinshi.Ndabasaba ngo ntimwizere amagambo y’umugabo wihakanye amaraso ye.Umuntu wese wizera amagambo yuriya mugabo,araba ari injiji nkawe.”

Diamond yavuze byinshi birimo ko Zari yanze ko avugisha abana babyaranye ndetse ngo ntajya yemera ko bavugana ahubwo aba ashaka ngo uyu muhanzi ahore ajya muri Afrika y’Epfo kubareba.

Zari yahise amusubiza ko ariwe wanze kubahiriza inshingano kuko ngo ntacyo abafasha yaba mu kubaganiriza ndetse no kubaha ibibatunga ahubwo ngo yigize icyamamare kitagira icyo cyitaho.

Zari yasabye Diamond guceceka ntakomeze gushyira hanze ubuzima bwabo bwite, ngo nakomeza uburaya bwe bwose azabushyira hanze,ndetse yemeza ko Diamond ariwe ndaya ikomeye yamucaga inyuma buri munsi.



Diamond na Zari bateranye amagambo karahava

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umuraperi Drake yerekanye indege ihambaye yaguze yo mu bwoko bwa Boeng...

Nyuma yo gutangira umwuga we wo kurapa mu buryo busa nk’ubugoranye, Drake...
18 May 2019 Yasuwe: 2164 0

Umuhanzi nyarwanda wakoraga umuziki Gakondo yapfiriye muri Zambia...

Iyakaremye Justin, Umuhanzi nyarwanda wakoraga umuziki Gakondo, aherutse...
18 May 2019 Yasuwe: 3119 0

Hamisa Mobetto yagaragaje ko yihuje na Ali Kiba bituma benshi mu bakunzi ba...

Hamisa Mobetto wahoze ari inshuti ikomeye ya Diamond Platnumz banabyaranye...
18 May 2019 Yasuwe: 1798 0

Tanasha yahishuye akayabo k’amafaranga Diamond amutakazaho buri Weekend...

Umuhanzi Diamond Platnumz ubu uri mu rukundo n’umunyamakurukazi w’Umunyakenya...
18 May 2019 Yasuwe: 4106 1

Kim Kardashian na Kanye West bise umwana baherutse kubyara izina ryo muri...

Kanye West n’umugore we w’icyamamare Kim Kardashian bahisemo kwita umwana...
18 May 2019 Yasuwe: 1736 1

Oprah wabyaranye na nyakwigendera Katauti yatumye umuhanzi ukomeye muri...

Umuraperi ukomeye muri Tanzania, Abdulaziz Chende uzwi ku mazina ya Dogo...
17 May 2019 Yasuwe: 3713 1