skol
fortebet

Diamond yakuyeho inzitizi zari kuzatuma afungirwa i Kigali

Yanditswe: Friday 11, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi w’umunya-Tanzania Diamond Platnumz witegura kuza gutaramira abakunzi b’umuziki we bari mu Rwanda, yishyuye umwenda yari afitiye umuhanzi Mico The Best mu rwego rwo kwirinda gufungirwa mu Rwanda.

Sponsored Ad

Amakuru ahari avuga ko umujyanama wa Diamond Platnumz witwa Babu Tale amaze iminsi i Kigali mu rwego rwo gutegura urugendo rw’uyu muhanzi w’ikirangirire.

Icyakora akigera i Kigali, yabwiwe ko umuhanzi Mico The Best yamaze kugeza ikirego mu nzego z’umutekano, azisaba kuzata muri yombi Diamond Platnumz igihe yaba ageze mu Rwanda kugirango abanze yishyure nk’uko byagendekeye Umuhanzi Bruce Melodie ubwo yajyaga i Burundi.

Akibikubita mu gutwi, bahise biyemeza kwishyura amafaranga Mico The Best yabasabaga bityo ikibazo kirarangira.

Umuhanzi Mico The Best na we mu biganiro yagiranye n’umujyanama wa Diamond Babu Tale yagerageje koroshya ikibazo kugira ngo kirangire mu mahoro, ari na ko byaje kugenda mbere y’uko uyu mugabo asubira muri Tanzania gutegura urugendo rw’umuhanzi we ugomba gutaramira i Kigali ku wa 13 Kanama 2023.

Mico The Best yishyuzaga amafaranga asaga miliyoni 7 frw yahaye Diamond Platnumz mu mwaka wa 2013 kugirango aze mu gitaramo cye ariko ntaze.

Ni ikirego Mico The Best yatanze abimenyesha Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka ndetse na Ambasade ya Tanzania mu Rwanda.

Inyandiko ya Diamond yemeza ko yakiriye amafaranga ya Mico The Best yanditswe mu 2013

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa