skol
fortebet

Diamond yamaze gushyira impinduka ku mazina ye

Yanditswe: Tuesday 19, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

Kugeza ubu, amazina bwite y’umuhanzi Diamond yamaze guhinduka, tugendeye ku rubuga rwa Wikipedia, Diamond amazina ye y’ukuri yari Naseeb Abdoul Juma, ubu yahise ahindurwa yitwa Nasibu Abdul Juma Issack bivugwa ko ariyo mazina ye nyakuri ari kugenderaho mu bitabo by’irangamimerere.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize hadutse amakuru y’umubyeyi wiyitiriraga ko ari se wa Diamond Platnumz ndetse ngo yamwirengagije. Nyamara koko se w’umwana amenywa na nyina umubyara. Iyi nkuru nyina wa Diamond akimara kuyishyira hanze akagaragaza amafoto ya se wa Diamond w’ukuri utandukanye n’uwo yari asanzwe yiyitirira wanamuhaye amazina ye ariyo yari asanzwe yanditse mu bitabo by’irangamimerere yahise yihutira kuyahinduza.

Ubu inkuru iri kuvugwa cyane mu gihugu

Ubwo yari mu kiganiro kuri Wasafi Fm, Momo Rcardo yavuze ko avukana na Diamond kuri Se, aho yavuze ko yibuka ko Diamond bamuzanye iwabo akiri muto akabwirwa ko ari umuvandimwe n’ubwo uyu muhanzi atari yaravukiye muri urwo rugo.

kuva icyo gihe ngo bakomeje kubana nk’umuvandimwe nubwo Se ubabyara yaje kwitaba Imana.cya Tanzania ni uko umuhanzi Naseeb Abdoul Juma uzwi nka Diamond Platnumz yabonye Se umubyara utandukanye cyane n’uwo abenshi basanzwe bazi.

Abantu benshi bari basanzwe bazi ko, Diamond abyarwa n’umugabo wo mu gihugu cya Tanzania witwa Naseeb Abdoul ndetse mu irangamimere uyu muhanzi akaba yari yarafashe amazina y’uyu mugabo wamwitirirwaga wanahoze ari umugabo wa Nyina wa Diamond.

Icyaje gutungura abantu ni uburyo, Nyina wa Diamond yagaragaje amafoto agaragaza undi mugabo utandukanye n’uwo benshi bari basanzwe bazi ahamya ko ariwe ubyara iki cyamamare muri Tanzania. Iyi nkuru y’umubyeyi wa Diamond mushya yanahamijwe n’umusore witwa Rcardo Momo.

Uyu ni we bivugwa ko ari se wa Diamond

Muzehe Abboul Juma, acyumva iyi nkuru, ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Grobal Publisherz yanze guhakana cyangwa ngo yemeze ko ariwe Se wa Diamond. Yagize ati “Niba bahakana ko ndi Se wa Diamond, ngaho nibahanagure n’amazina yanjye mu mazina ye, kuki bamunyitiriye amazina yose?Ese igihe bavugiye ko ndi Se ubu nibwo bibutse kubihakana?”

Uwo byavugwa ko ari we se wa Diamond kuko yamureze akiri muto akaza kumuta bari mu bukene .Kugeza ubu, amazina bwite y’umuhanzi Diamond yamaze guhinduka, tugendeye ku rubuga rwa Wikipedia, Diamond amazina ye y’ukuri yari Naseeb Abdoul Juma, ubu yahise ahindurwa yitwa Nasibu Abdul Juma Issack bivugwa ko ariyo mazina ye nyakuri ari kugenderaho mu bitabo by’irangamimerere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa