Diamond yashyize atangaza ko umukunzi we Tanasha agiye kwibaruka

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 8 July 2019 Yasuwe: 2385

Umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania yatangaje ko umukunzi we Tanasha Dona atwite inda y’amezi 7 ndetse mu minsi mike azibaruka umwana w’umuhungu uzaba uri umwana we wa Kane.

Ubwo yari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Tanasha na nyina, kuri iki cyumweru,Diamond Platnumz yahishuye ko ibimaze iminsi bivugwa ko yateye inda umukunzi we ari ukuri, atwite umwana w’umuhungu.

Yagize ati “Ndashaka gutangaza ku mugaragaro ko twitegura umwana. Hashize amezi arindwi harabura andi abiri kugira ngo umuryango wacu ubone undi mwana twizera ko azaba imbaraga z’igihugu.”

Diamond Platnumz yateye benshi urujijo kubera ukuntu yatangaje ko azakora ubukwe na Tanasha ariko bakaba bagiye kubyarana ubu bukwe butabaye.

Diamond Platnumz na Tanasha bashyize ku mugaragaro urukundo rwabo mu Ugushyingo umwaka ushize,bahita banatangaza ko ubukwe bwabo buzaba kuwa 14 Gashyantare 2019 gusa birangira bwimuriwe igihe kitazwi.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Diamond yavuze ku bivugwa ko yatandukanye na Harmonize

Naseeb Abdul Juma wamamaye cyane muri muzika yo mu karere k’iburasirazuba...
17 August 2019 Yasuwe: 1717 1

Diamond yavuze ku rukundo rwe n’umunyarwandakazi Shaddy Boo wamamaye ku...

Umuhanzi Diamond Platnumz wageze mu Rwanda muri iki gitondo mbere y’uko...
16 August 2019 Yasuwe: 4196 2

Yahitanywe no gukora imibonano mpuzabitsina n’ingufu nyinshi...

Abaturage bo mu gace ka Uasin Gishu ko mu gihugu cya Kenya baherutse...
16 August 2019 Yasuwe: 3980 1

Diamond yageze i Kigali mbere yo kwerekeza i Bujumbura[AMAFOTO]

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2019 Diamond yanyuze mu...
16 August 2019 Yasuwe: 1851 1

Joe Mwangi yahishuye akayabo perezida Kagame yahembye Wendy Waeni yari...

Umunya Kenya Joe Mwangi umaze igihe ahanganye n’umuryango w’umwana muto Wendy...
15 August 2019 Yasuwe: 6807 0

KNC yasabiye umunyamakuru batangiranye kuri Radio1 kujyanwa...

Kakooza Nkuriza Charles yasabiye umuraperi Ngoga Edson [Pacson] kujyanwa mu...
14 August 2019 Yasuwe: 7266 0