skol
fortebet

Diamond yateye utwatsi abari kuvuga ko aryamana na Spice Diana

Yanditswe: Friday 14, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu kiganiro n’itanagazamakuru Diamond yakoreye mu gihugu cya Uganda, yavuze ko Spice Diana ari inshuti ye amufata nka mushiki we, bityo ko ibintu byo kuryamana nta birimo.
Umuhanzi Diamond uri mu bafite ijambo rikomeye mu muziki wa Africa y’Uburasirazuba, arimo kwitegura gukorera igitaramo mu gihugu cya Uganda aho yabanje kuganira n’itangazamakuru ryo muri icyo gihugu.
Iki kiganiro cyabereye muri Mestril Hotel, yabajijwe n’umwe mu banayamakuru bo muri Uganda kugira icyo avuga ku mubano we na (...)

Sponsored Ad

Mu kiganiro n’itanagazamakuru Diamond yakoreye mu gihugu cya Uganda, yavuze ko Spice Diana ari inshuti ye amufata nka mushiki we, bityo ko ibintu byo kuryamana nta birimo.

Umuhanzi Diamond uri mu bafite ijambo rikomeye mu muziki wa Africa y’Uburasirazuba, arimo kwitegura gukorera igitaramo mu gihugu cya Uganda aho yabanje kuganira n’itangazamakuru ryo muri icyo gihugu.

Iki kiganiro cyabereye muri Mestril Hotel, yabajijwe n’umwe mu banayamakuru bo muri Uganda kugira icyo avuga ku mubano we na Spice Diana.

Diamond Platnumz yavuze ko azi Spice Diana kuva kera kubera ko yabaye no mu gihugu cya Tanzania ndetse ahishura ko yigeze kumutumira mu rugo iwe bakaganira.

Yagize ati "Spice ni nka mushiki wange, muzi kuva kera kuko yabaye no muri Tanzania nigeze no kumutumira mu rugo iwange. Hagize ikiba, byaba ari mu bushake bw’Imana."

Diamond kandi yakomeje avuga ko atagiye kuryamana na Spice Diana ahubwo ko ari umushinga w’indirimbo bagiye gukorana.

Yagize ati "Ku byerekeranye na Diana, ntabwo tugiye kuryamana ahubwo ni umushinga w’indirimbo tugiye gukorana. Ariko si bibi ko twagirana umwana."

Diamond uri hafi kuzaza gutaramira mu Rwanda, afite igitaramo ku munsi w’ejo ahitwa Kololo Ceremonial ground.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa