skol
fortebet

Diane wamenyekaniye muri City Maid yambitswe impeta y’urukundo na Fleury[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 18, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Bahavu Jeannette benshi bazi cyane nka Diane muri filime y’uruhererekne ya City Maid ica kuri televiziyo y’igihugu RTV, yambitswe impeta y’urukundo na Ndayikingurukiye Fleury bamaze igihe bakundana, amusaba kuzamubera umufasha.

Sponsored Ad

Ni mu birori byaraye bibaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 17 Nyakanga 2020, bikaba byahuriranye n’isabukuru y’amavuko y’uyu mukobwa, byabereye kuri Scheba Hotel mu Kiyovu.

Bahavu Jeannette (Diane) akaba yambitswe impeta na Ndayikingurukiye Fleury akunze kwita Legend, umusore usanzwe umenyerewe mu gkora akazi ko gufata no gutunganya amashusho.

Ndayikingurukiye Fleury akaba amwambitse impeta y’urukundo amusaba ko bazashyingiranwa, ni nyuma y’imyaka irenga itatu aba bombi bamaze bari mu munyenga w’urukundo.

Diane wamenyekanye muri City Maid akaba atazongera kuyigaragaramo kuko agace ka nyuma gaheruka gutambuka kuri televiziyo, uyu mukobwa yari yitabye Imana, bivuze ko atazongera kuyikinamo.

Ibitekerezo

  • Igihe muvuze amafoto mujye mushyuraho amafoto apana 1 2 gusa!! iiiiiiiiiii

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa