skol
fortebet

Dj Brianne yageze i Kigali avuga ku ngorane yahuriye nazo i Burayi

Yanditswe: Friday 06, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Dj Briane umaze kwigarurira imitima ya benshi akiva i Burayi yageze i Kigali avi imuzi ku ngorane yatangaje yahuriye nazo i Burayi zamuteye kutifuza kugira ikindi gikorwa azongera guhuriramo na Social Mula.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa umaze kubaka izina mu kuvanga imiziki, wageze i Kigali ubona ko akeye ku maso nubwo umunaniro wo wigaragazaga, yakiriwe n’abo mu muryango we.

Akigera i Kigali, DJ Brianne yashimiye Imana yamubaye hafi mu rugendo ndetse ikaba yari imaze iminsi ibana nawe aho yari ari i Burayi.

Nk’umunyamakuru wari ugize amahirwe yo guhura n’uyu mukobwa akigera i Kigali ntabwo yari kugenda atabajijwe ibijyanye n’ibyavuzwe ko yahuriye n’akaga mu Budage ubwo yajyaga kuhacuranga ku wa 30 Ukuboza 2022.

Iki gihe DJ Brianne yatangaje amagambo akomeye yikoma abamutumiye, abashinja gushaka kumwicisha imbeho yo mu Budage no kumuta ku muhanda wo mu gihugu atazi.

Ni inkuru ndende DJ Brianne abarana umujinya n’akababaro cyane iyo ari kwibuka ibihe ahamya ko yanyuzemo.

Uyu mukobwa yahagurukanye i Kigali na Social Mula, icyo gihe bakaba bari berekeje i Burayi mu mpera z’Ugushyingo 2022, mu gihe igitaramo cyabo cyari ku wa 30 Ukuboza 2022.

DJ Brianne wari ufite akazi mu Bubiligi mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2022, avuga ko uwo munsi yabuze uko ava mu Budage bimutera ihungabana rikomeye.

Yahise afata icyemezo cyo gushaka inshuti zamufasha kuva mu Budage kuko abamutumiye bari batakimwitaba kuri telefone ngo bamufashe.

Bitewe n’iminsi mikuru uburyo bwo kugenda bwari bugoranye ndetse imbeho y’i Burayi yakamejeje, gusa ntibyaciye intege DJ Brianne wahise atangira gushaka uko yirwanaho abifashijwe n’inshuti yungukiye i Burayi.

Uyu mukobwa yagiriwe inama yo gutega bus iva mu Hannover ikajya i Bruxelles, urugendo avuga ko rwari rugoye cyane icyakora rurangira abashije kugera mu Bubiligi.

Ubwo yari muri uru rugendo ahamya ko rwamugoye, nibwo yanditse amagambo akomeye benshi bibuka ku mbuga nkoranyambaga ze.

Urugendo rugoranye rwatumye DJ Brianne agera mu Bubiligi mu rukerera rwo ku wa 1 Mutarama 2023, byatumye akazi ka mbere yari afite ku wa 31 Ukuboza 2022 gapfa.

DJ Brianne yaboneyeho guca impaka, avuga ko nta kibazo yigeze agirana na Social Mula, ndetse ko ibyo abantu babonye yandika kuri we byaturutse ku burakari yari afite cyane ko atumvaga ukuntu uyu muhanzi bari bajyanye yamusize akaba ari kumwe n’ababatumiye nyamara adashobora kubabwira kujya kumufasha.

Icyakora nyuma uyu mukobwa ahamya ko yaje kumenya ko Social Mula ntaho yari ahuriye n’ibyo, akemeza ko kugeza ubu nta kibazo na kimwe bafitanye.

Src:Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa