skol
fortebet

Dj Brianne yasabye imbabazi Shaddyboo ku butumwa butavuzweho rumwe

Yanditswe: Friday 07, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Dj Brianne yasabye imbabazi Shaddyboo nyuma y’ubutumwa bwagaragayemo kwishongora asubiza Shaddyboo kubyo yari yanditse kuri Twiter avuga ko atari we wabanditse ahubwo ko ubwo butumwa bwanditswe n’umumwe mu bantu be ba hafi.

Sponsored Ad

Dj Brianne yanditse ubutumwa busaba imbabazi Shaddyboo ashimangira ko ntacyo bapfa cyatuma amubwira amagambo yagaragaye muri ubwo butumwa.

Ni ubutumwa bwanditwe mu bitekerezo nyuma y’uko Shaddyboo atangaje ko ari umwamikazi wa East Africa kandi ko adafite kubisobanura.

Mu bitekerezo byatanzwe kuri ubwo butumwa hagaragayemo n’ubutumwa bwa Dj Brianne bwumvikanisha ko adasobanukiwe impamvu y’ibyo Shaddyboo yanditse.

At"Niba urimo kuvuga ko uri umwamikazi w’aba Slay Queen ntushobora no kuza mu icumi ba mbere beza, uranyumva? None hari ikindi ukora kikugira umwamikazi? Reka mbimenyeshwe ndagaruka mu nyuma".

Ni ubutumwa bwanenzwe na benshi bavuga ko Brianne atari akwiye kwandika ubutumwa nkubu kuko Shaddyboo badahuje akazi ahubwo byafatwa nk’ishyari cyangwa se agasuzuguro.

Nyuma y’amasaha make ibyo bibaye Dj Brianne yasabye imbabazi Abanyarwanda ndetse na Shaddyboo ahishura ko ibyanditswe nta ruhare yabigizemo icyakora byakozwe numwe mu bamuri hafi cyane.

Ati"Mwaramutse mwese? Mfashe uyu mwanya ngo nsabe imbabazi Abanyarwanda by’umwihariko inshuti yanjye Shaddyboo,ejo sinirirwanye phone ikoreshwa na bamwe ba hafi banjye akora ibi. Nabonye fone nijoro nisanga ibi byabaye. Ntacyo mfa na Shadia we abizi cyane Murakoze".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa