skol
fortebet

Dj Khaled yihaye intego yo kugabanya ibiro akava ku 157

Yanditswe: Monday 08, Jan 2018

Sponsored Ad

Umuraperi akaba n’umushyushyabirori Khaled Mohamed Khaled [DJ Khaled] w’imyaka 40 y’amavuko yamaze gutangaza y’uko yatangiye urugamba rwo kugabanya umubyibuho nyuma y’igihe abigerageza ariko agateshuka ku mugambi yihaye.
Dj Khaled ukunze gufasha abahanzi batandukanye mu ngeri zitandukanye akumvikana avuga izina rye ngo Dj Khaled afite ibiro 157,7 avuga ko yatangiye uyu mwaka wa 2018 yiyemeje kugabanya ibiro uko byagenda kose.
Avuga ko kuva uyu mwaka watangira amaze kugabanya ibiro 9 kuri 157,7 (...)

Sponsored Ad

Umuraperi akaba n’umushyushyabirori Khaled Mohamed Khaled [DJ Khaled] w’imyaka 40 y’amavuko yamaze gutangaza y’uko yatangiye urugamba rwo kugabanya umubyibuho nyuma y’igihe abigerageza ariko agateshuka ku mugambi yihaye.

Dj Khaled ukunze gufasha abahanzi batandukanye mu ngeri zitandukanye akumvikana avuga izina rye ngo Dj Khaled afite ibiro 157,7 avuga ko yatangiye uyu mwaka wa 2018 yiyemeje kugabanya ibiro uko byagenda kose.

Avuga ko kuva uyu mwaka watangira amaze kugabanya ibiro 9 kuri 157,7 yari asanganwe aho avuga ko byatewe no gufata amafunguro atuma agabanya ibiro bye yagiriwe inama na muganga.

Dj Khaled n’umugore we

Abinyijije kuri konti ya Instagram yerekanye ifoto y’uko asigaye angana maze agira ati “Iyi niyo mibereho ya 2018… Nishimiye kuba mu buzima bwiza.Maze kugabanya ibiro 9 kandi niteguye no kugabanya ibindi byinshi.

Mujyanye nanjye muri uru rugendo rwo kuba igihangange. Imana ihe umugisha abandeberaga ku biro. 2018 bimeze neza ni nabyo nkundira iyi mibereho. Mujyanye nanjye muri uru rugendo. Nzabereka byiza birenze ibyo nababwira. Nihaye intego”.

DJ Khaled atangiye iyi gahunda yo kugabanya ibiro nyuma y’uko ashyizwe mu bashobora kubona ikiraka cyo kwamamaza ibiganiro bya Oprah Winfrey akoresheje imbuga nkoranyambaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa