DJ Miller uri mu ba DJs bagezweho mu mujyi wa Kigali yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Hope Nigihozo[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 28 June 2019 Yasuwe: 2981

Karuranga Virgile uzwi nka DJ Miller uri mu ba DJs bagezweho mu mujyi wa Kigali yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Hope Nigihozo biyemeza kubana byemewe na Leta y’u Rwanda ndetse bakaba barakomeza n’imihango yo gusezerana imbere y’Imana.

Tariki 5 Werurwe 2019 ni bwo yambitse impeta umukunzi we amusaba ko barushinga. Nyuma yo kwemererwa kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena 2019 Dj Miller n’umukunzi we biyemeje kuzabana akaramata , mu byago no mu bibi nkuko Amategeko y’u Rwanda abisaba abemeye gushyingiranwa.

Buri umwe yamanitse akaboko k’iburyo arahirira ko agiye kubana na mugenzi we bakurikije amategeko ya Repulika y’u Rwanda, barangije barabisinyira.

Imihango y’ubukwe irakomereza i Kinyinya mu busitani bwa Ineza Garden aho bari busezeranire imbere y’Imana.

Aba bombi bamenyanye mu 2013 bahuriye muri restraurant batangira bavugana byoroheje biza kuvamo urukundo rweruye.

DJ Miller ni umwe mu bavanga imiziki bahagaze neza mu Rwanda, abarizwa mu itsinda rya Dream Team DJs ririmo DJ Marnaud, DJ Toxxky na DJ Julz.

Yagiye akorana n’abahanzi batandukanye nka Peace Jolis bakoranye “1 Million C’est Quoi” “Irijoro Ni Bae” irimo Knowless, Dream Boys na Riderman na Stamina yakoranye na Social Mula.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kanye West yatunguranye aza imbere ya Jay-Z ku rutonde rw’Abaraperi 20...

Ni ku urutonde rushya rugaragaza abaraperi bakize kurusha abandi ku Isi...
20 September 2019 Yasuwe: 1426 0

Umuraperi Fireman mu rubyiruko 1,678 rwasoje amasomo rwari rumazemo umwaka...

Umuraperi Uwimana Francis uzwi nka Fireman, wagiye yiyita Godson,...
20 September 2019 Yasuwe: 1374 0

Ndimbati waciye ibintu kubera kwambara ingutiya y’abagore yahishuye ko hari...

Ni nyuma y’iminsi mike Umukinnyi wa Filime nyarwanda , Ndimbati agaragaye...
20 September 2019 Yasuwe: 3413 1

Reba ingamba Wema Sepetu na Hamisa Mobeto bafashe nyuma yo gutandukana na...

Abakobwa babiri Hamisa Mobeto na Wema Sepetu bakomoka muri Tanzania,...
20 September 2019 Yasuwe: 3526 2

Ali Kiba yavuze ku bivugwa ko urugo rwe rugeze aharindimuka nyuma y’umwaka...

Umuhanzi ukundwa na benshi muri Tanzania,Ali kiba yatangaje ko we n’umufasha...
20 September 2019 Yasuwe: 2197 0

Rwabuze gica hagati ya Bruce Melodie na Sunny bapfa indirimbo...

Mu minsi ishize nibwo umuhanzikazi Sunny yashyize ahagaragara avuga ukuntu...
19 September 2019 Yasuwe: 4551 1