skol
fortebet

Dj Pius yasubije abibasira aba Dj babashinja kudacuranga indirimbo z’Abanyarwanda

Yanditswe: Monday 19, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Dj Pius uri mu bahanga mu kuvanga imiziki hano mu Rwanda ndetse no kuyiririmba yasubije abakomeje kwibasira aba Dj babashinja kudacuranga indirimbo z’Abanyarwanda avuga ko kuzicuranga atari itegeko ikindi ko aba Dj bakorera rubanda.

Sponsored Ad

Ibi abivuze nyuma y’iminsi ku mbugankoranyambaga hariho impaka hagati y’abahanzi n’aba Dj.

Ibi byongeye kuzamuka cyane mu minsi ishize ubwo Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Uncle Austin yahamyaga ko ananiwe kwihanganira kumara ijoro ryose mu kabyiniro gacurangamo umu DJ ufite izina rikomeye, ariko akahava nta ndirimbo eshanu z’abahanzi bo mu Rwanda yumvise.

Uncle Austin yavuze ibi nyuma y’igihe bagenzi be bari bamaze bijujutira imyitwarire y’aba DJs bakomeye, bakunze gushinjwa gucuranga inshuti zabo, abo basangira cyangwa ugasanga hari n’igihe bisaba umuhanzi kugura icupa kugira ngo acurangwe.

Umunyamuziki Rickie Pius Rukabuza wamamaye nka DJ Pius mu kiganiro yagiranye na Igihe yagarutse kuri izi mpaka avuga ko gukina indirimbo z’abahanzi nyarwanda atari itegeko, aboneraho kwibutsa abahanzi ko bakwiye kumenya uko bamenyekanisha ibihangano byabo.

Ati “Ntabwo ari itegeko gukina indirimbo z’abahanzi nyarwanda, ikintu cya mbere tugomba gushyira imbere ni urukundo, gukunda ibihangano byacu na bagenzi bacu, nanabisubiramo si itegeko kuzikina.”

Yakomeje agira ati “Itegeko ni ugukina indirimbo nziza, umu DJ agomba gucuranga indirimbo nziza kandi zikunzwe , niba uri umunyarwanda ugakora indirimbo nziza igakundwa, twe nkabakorera rubanda nihagira uza akagusaba indirimbo ya Okkama, Bruce Melodie, Dj Pius n’abandi tuzayikina.”

DJ Pius usanzwe ari umuyobozi wa 1K Entertainment avuga ko umu DJ aba ari ku kazi, bityo bikaba atari itegeko gucuranga indirimbo zimwe gusa.

Ati “Biterwa n’uko akazi ke kari kugenda, yego ndabizi tugomba gukunda iby’iwacu ariko akazi gatandukanye n’amarangamutima, ahubwo biterwa n’abantu baje bakugana, niba batazikunda se urazikina ngo bigende bite?”

Uyu munyamuziki yemera ko umuziki nyarwanda umaze kugera ku rwego rwiza dore ko n’ahantu hatandukanye aba DJ bakorera hari ababasaba indirimbo z’abahanzi nyarwanda.

DJ Pius avuga ko abahanzi bakwiriye gushyira imbaraga mu kumenyekanisha ibihangano byabo bakareka kubiharira abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa