skol
fortebet

Dominic na Patient bambukanye akajerikani k’ikivuguto muri Congo

Yanditswe: Wednesday 30, Nov 2016

Sponsored Ad

Dominic Nic Ashimwe avuga ko iyo abona Patient Bizimana ku rubyiniro hari byinshi ubwonko bugarura bukamwibutsa intangiriro ya muzika yabo harimo no kwambukana akajerekani k’ikivugoto bagiye gukorera indirimbo mu gihugu cya Congo.
Dominic, ni umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana cyo kimwe na Patient Bizimana. Ni abahanzi bakunzwe cyane kubera ubutumwa bagira mu bihangano byabo.
Patient na Dominic, bamenyaniye mu karere ka Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba ari naho bose (...)

Sponsored Ad

Dominic Nic Ashimwe avuga ko iyo abona Patient Bizimana ku rubyiniro hari byinshi ubwonko bugarura bukamwibutsa intangiriro ya muzika yabo harimo no kwambukana akajerekani k’ikivugoto bagiye gukorera indirimbo mu gihugu cya Congo.

Dominic, ni umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana cyo kimwe na Patient Bizimana. Ni abahanzi bakunzwe cyane kubera ubutumwa bagira mu bihangano byabo.

Patient na Dominic, bamenyaniye mu karere ka Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba ari naho bose bakuriye. Rubavu yabaye igicumbi cy’inganzo yabo yatumye ibambutse imipaka.

Dominic yibukije Patient ko urugendo rwo kuvuga ubutumwa rugikomeje

Mu butumwa bw’inkurikirane, Dominic Nic Ashimwe yashyize ku rukuta rwa instagram, yatangaje ko ubuzima bwimbitse yabanyemo na Patient Bizimana mbere y’uko batangira kumenyekana mu Rwanda no hanze y’igihugu.

"Cyane cyane mu bitaramo bye bwite kuko ariho agira umwanya uhagije, iyo mureba aririmba simbona ibyo abandi baba babona, niyo mpamvu nshobora kugaragara nk’uwiturije kuko hari ibindi mba nkurura mu mateka.

Nibuka turi abana bato, twirirwa mu mihanda ya Congo twagiye gukora indirimbo; zimwe ntituzihabwe kubera kubura ayo tuzishyura, izindi tukazihabwa ari uko tubanje kwambukana akajerikani k’ikivuguto…! Uwaturebaga muri icyo gihe ntiyari kwiyumvisha ko Imana yari idufiteho umugambi mwiza wo kuzatugira abavuga ineza yayo ijojoba buri munsi ku buzima bw’abatuye uyu mubumbe kubw’ubuntu bwayo gusa..."

Dominic yanagaragaje ubusabane agira n’uyu muhanzi anagaragaza ko yishimira iterambere rya mugenzi we:

Yagize ati "Nta kinezeza nko kumubona ataraciwe intege n’izo ngorane z’urudaca zashoboraga gutuma tubivamo. Nta kinezeza nko kumubona atarabivanze ahubwo akomeje gutera intambwe, Imana imwagura umunsi ku wundi!

Ibi byose iyo mbibona bituma nongera kubaha rya jambo Uwiteka yabwiye Yeremiya ngo "Nakumenye ntarakurema mu nda ya mama wawe kandi nakwejeje utaravuka, ngushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga."

Dominic yanasabye Patient gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza:

Muvandimwe Patient Bizimana. Ntuzigere wibwira ko ari aha gusa ugomba kugarukira Oya! Hari imitima iguye umwuma muri Amerika ikeneye kukumva igashira intimba. Hari abaruhijwe n’ibyaha muri Asie, Europe na Oceanie bakigutegerejeho inkuru nziza ya Kristo, bashaka kukumva ubabwira ko “isi ntacyo itanga kirengeje Ubuntu n’imbabazi Umwami wacu atanga atarobanuye.” Ijwi ryawe rikenewe kumvikana mu gitaramo cy’abaramyi hanze ya Africa! Nkwifurije kuzasingira amakamba meza atangirika y’umurimo mwiza ukora. Amen!

Patient yibukijwe amateka akomeye afitanye na Dominic

Nyuma yo kwandika ibyo, Patient Bizimana nawe yanyarukiye ku rukuta rwa instagram maze aterura agira ati " Dominic Nic udatuma ngira emotion ( imbamutima ) nkarira kuko unyibukije byinshi cyaneeee, ibya College Inyemeramihigo , ibyo kwambuka imipaka…ni byinshi tuziranyeho njye nawe . Gusa Imana iguhe Umugisha Udasanzwe my brother ( Muvandimwe ) kandi ikwagure bikomeye .”

Dominic ari kwitegura gukora igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana yise ‘ The Victory Worship ‘ kizabera kuri New Bible Church ku tariki ya 11 Ukuboza 2016 aho kwinjira ari ubuntu .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa