skol
fortebet

Don Jazzy yahishuye impamvu indirimbo yakoranye na Wizkid batazazisohora

Yanditswe: Thursday 20, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Don Jazzy yahishuye ko indirimbo yakoranye na Wizkid zari zitegerejwe na benshi zitazasohoka.

Sponsored Ad

Abinyujije ku mbugankoranyambaga akoresha Don Jazzy yahaye rugari abakunzi be ngo bamubaze ibibazo bashaka umwe amubaza igihe indirimbo yakoranye na Wizkid zizasohokera avuga ko zitazasohoka kuko atigeze yumva uburyohe bwazo.

Ati "Twakoze indirimbo ebyiri ariko ntabwo tuzazisohora, kubera ko ntekereza ko atari nziza"

Ku rundo ruhande Don Jazzy yatangaje ko nubwo izo ndirimbo bari bakoranye zitazasohoka hari andi mahirwe y’uko we na Wizkid bazakorana indirimbo nziza zo zigasohoka.

Ni indirimbo zari zitegerezanyijwe amatsiko kuva aba bombi batangaza ko bari gukorana indirimbo abakunzi babo ntibasibye kubereka ko umunsi ku wundi biteguye kwakirana yombi igihangano cyabo bombi kubera ubuhanga bazwiho mu muziki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa