skol
fortebet

Donald Trump yongeye kwikoma Rihanna

Yanditswe: Tuesday 14, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma yo gutangaza ko nta mpano abonamo Rihanna Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yongeye kwikoma uyu muhanzikazi, avuga ko atanejejwe n’igitaramo uyu muhanzikazi yakoze ku wa 13 Gashyantare 2023, cya Super Bowl Halftime Show.

Sponsored Ad

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Donald Trump yagaragaje ko iki gitaramo kitigeze kimunezeza nk’ibindi bitaramo byatambutse.

Ati “Ntagushidikanya ko Rihanna yatanze igitaramo kidashimishije mu mateka y’ibitaramo bya Super Bowl, nyuma yuko uyu muhanzikazi atutse abarenga kimwe cya kabiri cy’abagize igihugu.”

Bivugwa ko ibi Donald Trump yabigarutseho nyuma y’ikibazo yagiranye n’uyu muhanzikazi akaba n’umunyamideli Robyn Rihanna Fenty mu 2020, ubwo yashyiraga ifoto ku mbuga nkoranyambaga ari imbere y’igikuta gishushanyijeho ijambo rituka izina ry’uyu munyapolitike.

Iki ni gitaramo Rihanna yakoreye mu mujyi wa Arizona kuri State Farm Stadium nyuma y’imyaka itanu yaramaze atagaragara ku rubyiniro, ndetse yagaragarijemo abakunzi be ko agiye kwibaruka ubuheta.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa