skol
fortebet

Dore akazi katoroshye gategereje umutoza mushya w’Amavubi Carlos Alós Ferrer

Yanditswe: Thursday 31, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda na Minisiteri ya Siporo bemeje ko umunya-Espagne, Carlos Ferrer ariwe ugomba gutoza ikipe y’igihugu Amavubi mu gihe cy’umwaka umwe uri imbere, nta kwicara cyangwa ngo aryame asinzire abanyarwanda iryinyo riri ku rindi.

Sponsored Ad

Ni umutoza utarakiriwe neza na rubanda, cyane cyane bikaba byaragaragariye ku mbuga nkoranyambaga aho wabonaga batamwishimiye ndetse batanyuzwe n’icyemezo cy’abareberera ikipe y’igihugu kuko nta bigwi afite mu mwuga wo gutoza, bagahamya ko aje gushakira CV ku Banyarwanda.

Carlos Ferrer utarigeze atoza ikipe y’igihugu n’imwe nkuru (Kuko yatoje Khazakstan y’abatarengeje imyaka 17) afite akazi katoroshye ko gukora ibikorwa byemeza Abanyarwanda bamupinze ataratangira akazi mu Amavubi.

Kubona itike ya CHAN u Rwanda rusanzwe rubona, n’itike ya CAN Amavubi adaheruka

Abanyarwanda benshi ntibishimiye kuba bamaze imyaka n’imyaka bareba andi makipe mu marushanwa akomeye nk’igikombe cya Afurika ariko hatarimo u Rwanda, aho imyaka imaze kuba 18 dore ko Amavubi aheruka gukina CAN/AFCON muri 2004 ari na yo nshuro rukumbi yagiyeyo.

Ubwo u Rwanda ruherukayo iki gikombe cyitabirwaga n’amakipe 16 ariko ubu yamaze kuba 24, aha abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bakaba batanyurwa n’uburyo Amavubi atarasubira muri CAN.

Umutoza Carlos Alós Ferrer afite akazi gakomeye mu minsi iri imbere, aho asabwa gufasha AMAVUBI kubona itike ya CHAN ndetse no kuzarenga ¼ dore ko umutoza Mashami Vincent asimbuye yabashije kubigeraho, akaza gusezererwa.

Afite akandi kazi nanone ko kubona itike yo kujya mu gikombe cya Afurika, aho twavuga ko kutabona iyo tike biri mu byagiye byirukanisha abandi batoza bamubanjirije.

Kugarura icyizere n’urukundo Abanyarwanda bahoze bafitiye Amavubi

Hashize iminsi abakunzi b’ikipe y’Igihugu Amavubi bagenda bagabanuka kuri Stade, kubera umusaruro utarabaye mwiza mu minsi ishize. Ibi biri mu bizagora uyu mutoza utarakiriwe neza n’abakunzi b’umupira w’amaguru, aho ashobora kuzahera ku mikino ikomeye bitewe na tombola y’amatsinda yo kwerekeza muri CAN 2024 uko izagenda.

Amaraso mashya mu Mavubi, yitezweho impinduka mu guhamagara abakinnyi

Benshi mu myaka ishize bakunze kunenga abatoza b’Amavubi ko mu guhamagara hashobora kuba hagenderwa ku marangamutima, rimwe na rimwe ntihakurikizwe uko abakinnyi bahagaze muri iyo minsi.

Aha umutoza Carlos Alós Ferrer, nabwo ashobora guhura n’iki kibazo dore ko benshi bari baratangiye gusaba ko hakubakwa ikipe y’igihe kirekire hatagendewe ku mazina amaze iminsi mu ikipe y’Igihugu, haba ku bakinnyi bakina mu Rwanda n’abakina hanze.

Kumvisha abakinnyi bafite inkomoko mu Rwanda kuba bakinira AMAVUBI

Mu minsi yashize kandi, hakunze guhamagarwa abakinnyi barimo Kevin Monnet-Pacquet wakiniraga ikipe ya Saint-Etienne yo mu Bufaransa ariko ntibikunde, uyu kimwe n’abandi bifuzwa mu Mavubi, hitezwe ko mu minsi iri imbere bakwifashishwa mu mikino iri imbere nk’uko no mu bindi bihugu bigenda.

Guhinyuza abamunenga

Nyuma yo kubona ko nta bigwi uyu mutoza asanzwe afite, benshi batangiye kumugereranya n’abandi batoza bagiye banyura mu Rwanda bamara kubaka izina bagahita bigira gutoza ahandi.

Kuba ashidikanywaho aha bizamusaba kwitwara neza kugira ngo ahinyuze abamufata nk’umutoza waje kwigira ku Mavubi ndetse no kumenyekana mu mwuga we wo gutoza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa