skol
fortebet

Dore ibibazo ushobora guhura nabyo igihe ugirana umubano udasanzwe nuwo mwahoze mukundana

Yanditswe: Wednesday 19, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Gukundana n’umuntu mugatandukana n’ibintu bisanzwe cyane ko haba hari andi mahirwe y’uko mwakongera gukundana cyangwa se n’ubuzima bukaba bwakomeza mutarikumwe gusa iyo mudasubiranye ariko mukagirana umubano udasanzwe bishobora kuguteza ibibazo mu kubaka ejo hazaza hawe.

Sponsored Ad

1.Biteza ibibazo mu rukundo rwawe rushya

Uramutse ubonye undi mukunzi, umubano udasanzwe waba ufitanye n’uwo mwatandukanye wakangiza bikomeye urwo rukundo rwawe rushya. Impamvu y’ibi ni uko umukunzi wawe mushya adashobora kwihanganira kukubonana kenshi n’umuntu uvuga ko watandukanye nawe. Uwo mukunzi wawe ni umuntu, birasanzwe ko abakundana bafuhirana, kukubonana n’uwo mwarekanye byateza ibibazo bikomeye mu rukundo rwawe rushya.

2.Byakugora gutera imbere

Aha ntihagire ubyumva nabi cyangwa ngo abyumve ukundi, ntabwo ibi biba kuri umwe muri abo baba baratandukanye ahubwo byababaho bombi uko ari babiri. Kuko akenshi usanga gutandukana ari gake bihurirwaho, kuko ushobora gusanga umwe adashaka ko uko gutandukana kubaho mu gihe undi aba yabisariye cyane. Akenshi uko gukomeza urukundo twakita ko rudashinga bigaterwa n’uko gutandukana kutumvikanyweho, bigatuma bakunda kubonana kenshi ndetse bamwe bakanashaka gusubirana. Ibi ubwabyo bigabanya umuvuduko w’iterambere ryanyu mu buzima busanzwe.

3.Uhora ubabaye

Ushobora gutekereza guhora ubona umuntu mwakundanye, mwagiranye ibihe byiza by’urukundo, muziranye kuri byinshi ariko mutakiri kumwe uburyo byajya bihora bigushengura kumubona hafi yawe? Utekereza uburyo byakubabaza kuba utagifite uburenganzira bwo gukorana nawe ibyo mwakoranaga mbere no kutamwisanzuraho nk’uko byahoze? Ikindi ubwo bucuti bwimbitse bwajya burushaho kukubabaza umubonanye n’abandi ni yo mpamvu ukwiye kubyirinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa