skol
fortebet

Dore ibintu abakobwa benshi bagenderaho mu guhitamo umusore bakundana

Yanditswe: Wednesday 01, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Bimwe mu bintu abakobwa benshi bagenderaho iyo bagiye guhitamo umusore bashobora kwemerera urukundo.

Sponsored Ad

1. Uburyo ugerageza kumwegera

Bamwe mu bakobwa ni abanyagasuzuguro. Iyo umwegere utiyubashye kandi utihagazeho biba ari impamvu yoroshye yo kuguca amazi. Abakobwa benshi bakunda abasore batinyitse kuko babifashisha mu kwiyama abandi bahungu babagendaho.

2. Amenyo ye

Burya abakobwa benshi bahita bareba amenyo y’umusore ugitangira kubegera. Ntibakunda umusore ufite amenyo atagirira isuku, amwe usanga ameze nk’ayahomye amamesa. Ntamukobwa wishimira kubona umukunzi we ufite ayo menyo kuko aba yibaza niba azabasha kwisanzura agaseka igihe baganira.

3. Umwuka uhumeka

Uretse n’abakobwa, ntamuntu wishimira kuganira n’umuntu ufite impumuro mbi mukanwa kuko birabangama. Ushobora kuganira n’umuntu ukamwibutsa kugira isuku akarwanya icyo kibazo ariko abakobwa ntibabigarukaho. Yumva ko iyi mpumuro ishobora kubangamira n’izindi gahunda zo kwinezeza mu rukundo.

4. Imyambarire

Abakobwa bakunda umuhungu wambara neza akaberwa. Agashati keza, gateye ipasi, agapantaro bijyanye, agakweto keza kandi gahanaguye, umusatsi uri kuri gahunda n’ubwanwa busokoje cyangwa buconze. Birashoboka ko yakunda umusore utitwara gutya akaba yamushyira ku murongo kugera abigezeho ariko siko babitekereza. Kukubona ujagaraye ahita akureka atiriwe anagerageza.

5.Amafaranga

Ntamugore wifuza kubaho nabi. Abagore benshi bifuza abagabo bafite amafaranga bazabasha kubatunga no kubaha icyo bakeneye cyose. Gusa muri iki gihe bisa n’ibyahindutse kuko n’abagabo ntibagikeneye abagore b’ibyangamibyizi. Abagore rero nabo bakeneye gukora kugira ngo bazabone abagabo bifuza.

6.Uko wakoze umubiri

Abasore bafite umubiri ugaragara (bakoze umubiri) bagaragara nk’abanyembaraga. Abakobwa barabakunda cyane. Iyo abona uri umusore uteye, ukomeye yumva ko abonye umugabo uzamurinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa