skol
fortebet

Dore ibintu by’ingenzi umuntu aba akwiye kwitaho mu gihe ategura ubukwe

Yanditswe: Friday 03, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubukwe ni kimwe mu bintu umuntu yishimira ndetse uba usanga buri muntu mu buzima bwe ari umunsi ategerezanyije amatsiko gusa hari abo bidashimisha bitewe n’uburyo babuteguye cyangwe se bikababera bibi mu gihe bamaze kubana.

Sponsored Ad

1.Panga ubukwe ushingiye ku ngengo y’imari yawe

Ukwiye gutegura ubukwe urebye ingengo y’imari ufite kugira ngo utazarinda kugwa mu bihombo wishinze gushimisha inshuti n’imiryango. Ugomba kwibuka ko nyuma y’ubuzima bukomeza kandi ko uzakenera amafaranga.

Uramutse rero uteguye nabi ubukwe bukagusha mu bihombo byazatuma ubaho ku gitutu kandi sicyo ukeneye mu rushako rwawe.

2. Kuba ubukwe bwagenze neza ntibisobanuye ko n’urushako ruzaba rwiza

Kugira ubukwe bwiza ni kimwe kandi kiza ariko ntaruhare bigira mu kugira urushako rwiza. Ntibisobanuye ko ubwo ubukwe bwabaye bwiza bukagenda neza , abantu bakanezerwa ari nako uzanezerwa mu rugo rwawe.

Ubukwe ni ibirori byo kwinezeza ariko burya urushako rutangira nyuma y’ubukwe. Urushako rwiza narwo rugira ibyarwo kandi ruraharanirwa ntabwo rugenwa n’uko ubukwe bwagenze.

3. Bwishimemo unezerwe

Ishimire ubukwe bwawe kuko ni ibirori biba rimwe gusa kandi uba utazagarura. Ishime uko bishoboka kose, ubyine ku rwego wagezaho rwose kuko nyuma y’umunsi w’ubukwe byose birarangira hagasigara kubyibuka gusa n’amafoto n’ibindi bikwibutsa gusa. Gerageza rero ukore ibihagije bizatuma ibyo uzibuka bizaba bihagije mu gihe cyabyo.

4. Panga ko utazatuma umunezero wawe uyoka mu gihe gito

Umunezero n’urukundo wiyumvamo igihe cy’ubukwe bikwiye guhoraho kandi birashoboka ko watuma bigumaho iteka ryose. Igihe upanga ubukwe panga ko utazatuma umunezero wawe uyoyoka. Bishobora kugusaba gukora cyane n’uruhare rukomeye mu kubiharanira ariko itegure ko uzabikora kandi bigakunda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa