skol
fortebet

Dore ibyamamare nyarwanda byarozwe hafi yo gupfa Imana igakinga akaboko

Yanditswe: Wednesday 09, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ni kenshi cyane uzumva havugwa ko mu ruganda rw’imyidagaduro nyarwanda habamo amarozi ,ariko siko bose babyemera , hari ababyemera ndetse nabahuye nabo.

Sponsored Ad

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku buhamya bw’abamwe mu byamamare nyarwanda byagiye birusimbuga inshuro nyinshi bitewe n’ibyo barozwe.

1.Riderman

Umuraperi Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman riderzo, ni umwe mubahanzi bagiye batanga ubuhamya bw’ukuntu barozwe nyuma Imana igakinga akaboko akarokoka.

Inkuru z’uko Riderman yarozwe si nshya mu bakurikiranira hafi ubuzima bw’uyu muhanzi, kuko akunze kubitangamo ubuhamya bw’ukuntu amaze kurusimbuka inshuro ebyiri kubera uburozi.

Riderman yanaririmbye uko yigeze kurogwa inshuro ebyiri nyuma y’iminsi mike yanabikomojeho, aho yavuze ko mu 2014 yarozwe bigera ku rwego yatashye akaruka amaraso, icyakora Imana igakinga ukuboko ntibimuhitane.

Ku yindi nshuro, Riderman ngo bari bagiye kumurogera mu kabari afatira mu cyuho uwari ugiye kubumuha wari wanamaze guhumanya ikinyobwa cye.

Ati "Mu myaka ya za 2014 navuga ko aribwo nanyuze mu bintu bikomeye, hari ubwo bigeze kundoga, ndataha ngera mu rugo nduka amaraso, mererwa nabi cyane! Nyuma yaho hari ahantu twari turi haza umuntu nanone arabigerageza ariko ku bw’ Imana ndabibona turamusaka turabimusangana, arangije ambwira ko ari amashaba (amahirwe) ashaka kumpa, tumujyana kuri polisi baramufunga."

Icyakora ku rundi ruhande, Riderman ntabwo yemeza ko ubu burozi bwose bwari ubw’abantu babana mu muziki, gusa nanone akavuga ko atabihakana kuko aribwo buzima bwe bwa buri munsi.


2. Mani Martin

Umuhanzi Mani Martin ni umwe mu bahanzi barokotse uburozi , yigeze gutanga ubuhamya bw’ukuntu mukobwa yagerageje kumuroga akoresheje impano yamuhaye ari ku rubyiniro, akamutegeka kuyifungura ajyeze kuburiri ariko kubwamahirwe Imana igakinga akaboko.

Icyo gihe atanga ubuhamya bw’ukuntu yahawe iyo mpano y’ibirozi yagize ati” Umukobwa yampaye ururabo ndi kuri stage, barafotora ndishima kuko najyaga mbibona mu bitaramo bikomeye, tugiye gutaha arambwira ngo harimo impano, ururabo nze kurufungurira ku buriri, urabizi ngira amatsiko mvuye mu modoka yadutwaraga nahise ndufungura, ni nabyo byankijije, nasanzemo inzara nk’iz’igisiga, ijisho rinini nk’iry’ihene cyangwa imbwa, rigitose bikimeze nk’aho ari bwo bikiva mu kinyabuzima cyabyo, nagize ubwoba butarabaho.”

3. Ama G The Black

Umuraperi Ama G The Black wavutse yitwa Hakizimana Amani nawe n’umwe mubahanzi nyarwanda batanze ubuhamya by’ukuntu bari bagiye kwicwa n’uburozi nyuma Imana igakinga akaboko.

Uyu muhanzi aganira n’umunyamakuru kuri YouTube , yatangaje ko ubwo aharuka gusohora Album gatanu yise ‘Ibishingwe’ aribwo yagize indwara itunguranye , nyuma akaza kuvumbura ko ari uburozi yari yahawe n’abamwe mubantu bari bamurihafi ubwo yateguraga iki gitaramo.

Zimwe mu ndirimbo zikubiye kuri iyo Album aheruga gusohora yise ‘Ibishingwe’ harimo iyitwa Upatitse foo, Birarura, Isi irarengana yaririmbanye na Yago, Kazizi, Hip hop, n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa