skol
fortebet

Dore uburanga bw’umukobwa wasimbuye Yolo The Queen mu ndirimbo ya Harmonize na Bruce Melodie

Yanditswe: Monday 15, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi w’Umunya-Tanzania Rajab Abdul Kahali, wamenyekanye nka Harmonize yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Zanzibar’ yahuriyemo na Bruce Melodie avugamo imyato Yolo The Queen umaze iminsi amuvugisha ay’abagombozi; yifashisha undi mukobwa w’ikimero.
Ni indirimbo yafatiwe amashusho muri Tanzania mu kirwa cya Zanzibar aba bahanzi baba baririmba.
Amashusho yayo aho kugaragazamo Yolo The Queen, umukobwa w’ikizungerezi Harmonize yaririmbyemo hagaragayemo Umunya-Kenya Linda Kim (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi w’Umunya-Tanzania Rajab Abdul Kahali, wamenyekanye nka Harmonize yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Zanzibar’ yahuriyemo na Bruce Melodie avugamo imyato Yolo The Queen umaze iminsi amuvugisha ay’abagombozi; yifashisha undi mukobwa w’ikimero.


Ni indirimbo yafatiwe amashusho muri Tanzania mu kirwa cya Zanzibar aba bahanzi baba baririmba.

Amashusho yayo aho kugaragazamo Yolo The Queen, umukobwa w’ikizungerezi Harmonize yaririmbyemo hagaragayemo Umunya-Kenya Linda Kim ukoresha amazina Maasai Queen ku mbuga nkoranyambaga.

Maasai Queen agaragaramo akina iby’urukundo na Harmonize kuva ku isegonda rya mbere kugeza ku rya nyuma.

Iyi ndirimbo yakozwe hagamijwe kwamamaza ikirwa cya ‘Zanzibar’ kiri muri Tanzania, kugira ngo aba bahanzi bashishikarize abantu kugisura.

Ni indirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Element usigaye ari inshuti y’akadasohoka ya Harmonize.

Yatunganyijwe mu buryo bw’iz’urukundo ariko igamije kwamamaza Zanzibar.

Harmonize ni we utangira aririmba, akavugamo umukobwa w’igitangaza utuma ata ubwenge kubera “Imiterere ye nk’iya Yolo The Queen” umukobwa ubica ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda watangiye no kwinjira mu mitwe y’Abanya-Tanzania kubera uko uyu muhanzi yamusariye.

Amakuru avuga ko Harmonize yumvishije Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, iyi ndirimbo na we arayikunda yiyemeza kuyishyigikira.

Kirenga Phiona umaze kwamamara nka Yolo The Queen ukomeje kuba isereri mu mutwe wa Harmonize kugeza aho amuririmba,haciyeho iminsi Harmonize agaragaza ko bafitanye umubano udasanzwe.

Nubwo Harmonize akunze kugaragaza ko afitiye urukundo rudasanzwe Yolo The Queen, abakurikiranira hafi umuziki bo babibona nk’iturufu nshya uyu muhanzi yadukanye nk’izamufasha kwigwizaho abamukurikira mu Rwanda.

Ababibona gutya babishingira ku buryo urukundo Harmonize akunda uyu mukobwa arushyuhiriza ku mbuga nkoranyambaga, aho byorohera buri wese kubona ko afite Umunyarwandakazi bakundana.

Urugero rwa hafi ni aho mu ijoro ryo ku wa 7 Gicurasi 2023, Harmonize yatumiye YoloThe Queen kuri Instagram ‘Live’ ngo baganire ku rukundo rwabo.

Ubwo bari Live kuri Instagram, Harmonize yavuze ko akunda cyane YoloThe Queen, ati "Impamvu mbizanye hano ni ukugira ngo buri wese amenye ko ngukunda cyane."

Ni ikiganiro uyu muhanzi yatereteragamo uyu mukobwa amusabira urukundo ku karubanda, ibyo bamwe bafashe nko gushaka kureshya amarangamutima y’abakunzi b’umuziki w’u Rwanda.

Mu minsi ishize ni bwo Harmonize yatangiye kugaragaza ko afitanye ibanga ry’urukundo na Yolo The Queen ndetse akanyuzamo akanamutuma ku mubyeyi we ngo amushimire kuba yarabyaye umukobwa yishimira.

Ni ubutumwa bw’urukundo uyu muhanzi akunze gutambutsa abinyujije ku karubanda bigatuma abakurikirana iby’umuziki babifata nk’urugamba Harmonize arimo rwo kwigarurira abafana i Kigali.

Mu minsi ishize Harmonize yakoreye urugendo i Kigali nta gitaramo cyangwa ikindi gikorwa cya muzika kimugenza uretse ngo kuharuhukira nk’uko na we ubwe yabyitangarije.

Icyo gihe yatemberejwe ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali ndetse inshuro nyinshi agategurirwa ahantu hasanzwe hakoranira imbaga kugira ngo ahatambuke bamushagare hafatwe amafoto y’uburyo uyu muhanzi akunzwe i Kigali.

Niko byagenze ubwo yari yatemberejwe mu Biryogo ndetse no mu Mujyi rwagati aherekejwe n’abarimo Bruce Melodie, aho yafatiye amashusho n’amafoto ashagawe n’abantu we yahise yita abafana be.

Harmonize ni we muhanzi wo muri Tanzania umaze gukorana indirimbo nyinshi n’abahanzi b’i Kigali, aba barimo Marina, Safi Madiba ndetse amaze gukorana eshatu na Bruce Melodie nubwo hakiri nyinshi bivugwa ko zitarajya hanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa