skol
fortebet

Dore uburyo ushobora gukoresha bugatuma umukobwa wakwanze yisubiraho

Yanditswe: Tuesday 14, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Biragora kwakira ko uwo wakunze yakubenze cyane nk’iyo mwari musanzwe mukundana ariko hari uburyo bushobora kugufasha kongera kwegukana umutima w’umukobwa mu buryo bworoshye.

Sponsored Ad

Bumwe mu buryo bushobora kugufasha kongera kwegukana umutima w’umukobwa wihebeye.

1.Mutege amatwi

Abagabo bamwe bahita batangira gusuzugura umukobwa kuko atabemereye ko bakundana. Ntabwo ari ikintu cyiza ukwiye gukora kuko bakubenze. Nibwiza ko wumva ibitekerezo bye kuko kumutega amatwi bishobora gutuma ahindura icyemezo yari yafashe. Umukobwa ushobora kumwaka urukundo ntaruguhe bitewe n’uko atarakira igikomere yatewe n’umusore bakundanye mbere, niyo mpamvu ugomba kwihangana ugakomeza kwitwara neza, muri uko kwitwara neza no guca bugufi niho abonera ko utandukanye n’uwo bakundanye akamutera igikomere. Akagufungurira inzugi z’umutima we ukinjira.

2.Gukosora ihanahana butumwa

Itumanaho iyo rikozwe neza bituma umukobwa yongera gutekereza ku mwanzuro yafashe. Bigusaba ko ukomeza kumubwira neza na nyuma y’uko akweretse ko yakwanze. Ubugwaneza usamwereka buzamutegeka ko agomba kukubaha. Ni ikosa rikomeye kwihuta uvuga nabi kuko umukobwa umubwiye ko umukunda ntagusubize uko yabwifuzaga.

3.Ba umunyakuri mu kugaragaza amarangamutima yawe

Umukobwa nakwereka ko akwanze ntuzamuhishe amarangamutima yawe kuri icyo cyemezo akugejejeho. Abakobwa bakunda umuntu ugaragaza ikimurimo. Ntugace iruhande niba ushaka ko mukunda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa