skol
fortebet

Dore ubwiza bw’umunyarwandakazi Judith Heard wegukanye ikamba rya Miss Elite Africa 2021[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 31, May 2021

Sponsored Ad

Kantengwa Judith wamenyekanye ku izina rya Judith Heard umunyarwandakazi wubatse izina mu kumurika imideli igihugu cya Uganda yegukanye ikamba rya Miss Elite Africa 2021 ahagariye Uganda mu birori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Gicurasi 2021.

Sponsored Ad

Kantengwa yahagurutse muri Uganda ari nacyo gihugu yari ahagarariye tariki 20 Gicurasi 2021, yerekeza mu Misiri.

Uyu mugore w’imyaka 34 y’amavuko afite inkomoko mu Rwanda ariko wari ahagarariye Uganda ari naho atuye yari ahanganye n’abandi 25.

Uwitwa Fernando Puma wari uhagarariye Mexique ni we wegukanye ikamba rya Miss Elite World 2021, mu gihe Judith Heard Kantengwa yabaye Miss Elite Africa. Erin Chapman wari uhagarariye Canada yegukanye ikamba rya Mise Elite Americas.

Kantengwa n’undi wari uhagarariye u Bushinwa nibo bari bakuze kurusha abandi kuko bose bafite imyaka 34 mu gihe abandi nta n’umwe wari urengeje 28. Ubusanzwe avuka ku mugabo w’Umunyarwanda n’Umugandekazi.

Mu kiganiro aheruka kugirana na IGIHE ubwo yari yerekeje mu Misiri, yavuze ko nk’Umunyarwandakazi ujyanye idarapo rya Uganda, abizi neza ko ahagarariye ibihugu bibiri.

Uretse u Rwanda na Uganda Judith Heard afite inkomoko, icyo gihe yanavuze ko ahagarariye akarere ka Afurika y’Iburasirazuba muri aya marushanwa kandi yizeye ko azabatera ishema.

Ati “Abanyarwanda ndabakunda, banshyigikire batitaye ko ndi Umunyarwandakazi gusa, ahubwo ko mpagarariye Afurika y’Iburasirazuba. Ndabizi ko ndi Umunyarwandakazi uvanze n’Umugandekazi. Nibyo njyanye idarapo rya Uganda ariko ku mutima hariho n’u Rwanda”

Ubusanzwe iri rushanwa rya Miss Elite ryitabirwa n’abakobwa b’ibyamamare mu ngeri zitandukanye yaba abamurika imideli, abahanzikazi, abakina filime n’abandi bari hagati y’imyaka 18-28.

Mu minsi ishize Judith Heard yahishuye ko yahawe amahirwe yo kwitabira iri rushanwa nubwo arengeje imyaka, kubera ko abaritegura bakozwe ku mutima n’inkuru y’ubuzima yanyuzemo, ndetse n’ibikorwa akora byo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abakobwa n’abagore muri rusange.

Uyu mubyeyi w’icyamamare muri Uganda mu kumurika imideli, yahamyaga ko nta bwoba yari atewe n’abakobwa bakiri bato bahatanye.



Ibitekerezo

  • Oya nta bwiza mbonyr

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa