skol
fortebet

Dore uko ibyamamare bitandukanye ku isi byasoje umwaka wa 2023 n’ubutumwa batanze

Yanditswe: Monday 01, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Gusoza umwaka ugatangira undi, ni inzozi za buri wese ariko na none hari abatabasha kuzikabya Rurema akabisubiza kare. Ibyamamare hirya no hino ku isi, bikomeje gushimira Imana, bishimira ibyo bagezeho mu mwaka ushize.

Sponsored Ad

Kuva mu masaha ya saa sita z’ijoro ubwo umwaka waraswaga hirya no hio ku isi, abantu bagiye bajya ku mbuga nkoranyambaga zabo bakandika ibyo bishimira bagezeho mu mwaka ushize, bakanasengera ibyo bifuza kugeraho mu mwaka mushya.

Umwaka wa 2023, ni umwaka waranzwe n’ibikorwa byinshi mu myidagaduro haba mu Rwanda no mu mahanga.

Ni muri urwo rwego, ibyamamare bitandukanye bikomeje kwishimira ko imwe mu mihigo yabo bashoboye kuyihigura banasezeranya abakunzi babo kubagezaho ibyiza kurushaho umwaka utaha.

1. Sheebah

Umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Uganda, Sheebah Karungi, yatangiye umwaka ashimira abafana be bamubaye hafi bakamutera imbaraga mu mwaka wa 2023, ashimira abamufashije mu bikorwa bitandukanye yakoze barimo aba-Producers, abamwambitse, abanditsi b’indirimbo , ibitangazamakuru byamushyigikiye n’abandi bagize uruhare mu kwagura umuziki we, abizeza ibyiza byinshi mu mwaka mushya wa 2024.

2. Nick Dimpoz


Umuhanzi akaza n’umukinnyi wa filime nyarwanda nawe yatangiye umwaka yiragiza Nyagasani hamwe n’umuryango we. Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yanditse ati: “Akira amashimwe yacu Mana Data wa twese turagushimiye.”

3. Umukundwa Cadette


Uyu mukobwa wamamaye mu mashusho y’indirimbo zakunzwe cyane mu bihe byatambutse harimo n’iyitwa ‘Munda’ y’umuhanzi Kevin Kade, nawe yashimangiye ko umwaka wa 2023 wamubereye agahebuzo, avuga ko yiringingiye ko n’umwaka wa 2024 uzaba mwiza kurushaho. Cadette yavuze ko atangiye umwaka mushya nawe ari mushya hamwe, yifuriza abamukurikira bose umwaka muhire.

4. Clarisse Karasira

Umuhanzikazi w’indirimbo gakondo, Clarisse Karasira usigaye ubana muri Amerika n’umugabo we ndetse n’imfura yabo, Kwanda, yifashishije indirimbo yo mu gitabo cy’indirimbo maze yiragiza Imana mu mwaka mushya. Yagize ati: Mana wadutabaraga mu minsi yak era, nanone uzaturengere tugeze ku mpera.”

5. Davis D


Umuhanzi nyarwanda, Davis D ari mu byamamare byinjiranye akanyamuneza mu mwaka mushya kuko yawusangiye na bamwe mu bakunzi be. Yagize ati: “Nishimiye kugaruka ku mihanda ya Biryogo aho natangiriye umuziki ngo nsangire n’abakunzi banjye umwaka mushya wa 2024.”

6. Kevin Kade


Umuhanzi Kevin Kade wakoze indirimbo yitwa ‘Munda’ igakundwa n’abatari bacye, yasoje umwaka ataramana n’abakunzi be, maze ajya ku rubuga rwa Instagram arandika ati: “Imvura y’imigisha yangezeho iri joro ndagukunda Mana warakoze!”

Arongera ati: “Nsozanije umwaka n’abafana nkunda cyane.”

7. Tiwa Savage


Umwamikazi w’injyana ya Afrobeats nawe ari mu bishimiye umwaka wa 2023, maze mu butumwa bwe yiragiza Imana ayisaba ko umwaka wa 2024 wazamubera mwiza kurushaho.

8. Bwiza


Umwe mu bahanzikazi bigaragaje mu mwaka ushize wa 2023, Bwiza yafashe umwanya ashimira buri wese wamufashije akamushyigikira mu rugendo rwe rwa muzika, abashimira ku bw’icyizere bamugiriye, abifuriza umwaka mushya muhire kandi yibutsa abakunzi be ko abakunda.

9. Spice Diana


Umuhanzikazi wo muri Uganda, Spice Diana yatangajwe n’uburyo umwaka wa 2023 wihuse cyane, avuga ko ariwo mwaka wamubereye mwiza mu buzima bwe, yifuriza abamukurikira kuri Instagram umwaka mwiza wa 2024.

10. Louise Mushikiwabo


Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo yifurije abanyarwanda ubunane bwiza, abifuriza ibyiza byose mu mwaka mushya, birimo ubuzima bwiza, ibyishimo bisendereyem, amata n’ubuki n’ibindi byose biryoshye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa