skol
fortebet

Dr Jose Chameleone yihenuye Ku bafana bamubazaga ibyo guhanika itike y’igitaramo cye

Yanditswe: Tuesday 23, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Jose Chameleon umaze kubaka izina rikomeye muri Uganda ndetse no hanze yayo, yateguye igitaramo mu mpera za Kanama mu mujyi wa Kampala Aho itike ya macye muri iki gitaramo izaba ihagaze amadorari 100$ Ni ukuvuga asaga ibihumbi 130 y’amanyarwanda.

Sponsored Ad

Iki gitaramo kizahura n’igihe cye cy’amavuko kuko muri uko kwezi nibwo azuzuza imyaka 45 y’amavuko ndetse azaba icyo gihe yishimira intambwe yibyo amaze kugeraho mu bikorwa bye by’umuziki.

Yavuze ko impamvu iki gitaramo gihenze nawe ko ari uko nawe ubwe arahenze ikindi kandi akomeza avuga ko niba wishyura amashilingi ibihumbi 20 ngo urebe Davido natwe ducyeneye ibirenze ngo tubahe ibirenze nyine.

Ati “abantu bari kwibaza impamvu naciye amadorali 100$? Murashaka kubona ibintu nk’ibyo mubona mu gitaramo cya Davido mu gihe mwishyuye amashilingi ibihumbi 20. Nk’umufana ugomba kwishyura menshi kugira ngo umuhanzi na we akore ibyiza.”

Ati “turashaka ko ibi bizaba ari ukwishimira ibyo nakoze muri uru ruganda. Hari abantu bumva ko nakabaye mbyishimira nkiriho. Ririya joro nzaba nishimira itafari nashyize mu ruganda rw’umuziki.”

Itike ya macye muri iki gitaramo izaba ihagaze amadorari 100$ Ni ukuvuga asaga ibihumbi 130 by’amanyarwanda naho ihenze cyane VVIP izaba ihagaze asaga miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa