skol
fortebet

Drake yatsindiye akayabo mu mukino waririmbyemo Rihanna wahoze ari umukunzi we

Yanditswe: Tuesday 14, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi Dake yatsindiye akayabo ka miliyoni 700frw muri Super Bowl LVII Nyuma y’igihe kinini agerageza gutega ku mikino itandukanye ariko ntagire amahirwe yo gutsinda.

Sponsored Ad

Drake yatsindiye aya mafaranga kuri iki cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2023 ubwo habaga gice umukino wa nyuma wa Super Bowl.

Mu mukino wa Super Bowl LVII wahuje The Kansas City Chiefs na The Philadelphia Eagles, uyu muraperi yatsindiye miliyoni 700 frw nyuma yuko Chiefs itsinze Eagles 38 kuri 35 kandi nawe ariko yari yateze.

Uyu muraperi atsindiye aka kayabo nyuma yo kugerageza mu mikino ya ruhago ariko agahomba kenshi.

Ni umukino kandi waririmbyemo umuhanzikazi Rihanna wahoze ari umukunzi wa Drake kuva 2009 kugera 2016.

Ni nyuma y’imyaka itanu Rihanna yari amaze atagera ku rubyiniro aho yaserutse mu myenda ya Pink idasanzwe akishimirwa na benshi.

Uyu muhanzikazi wakiranywe urugwiro akereka n’abakunzi be ko yitegura kwibaruka umwana wa 2 yaririmbye indirimbo ze zakunzwe muri iki gitaramo ahereye ku yitwa "Bitch Better Have My Money",amanurwa mu kirere ashyirwa ku butaka aho yaririmbye izindi ndirimbo ze zakunzwe nka "Only Girl (In the World)" to "Rude Boy" and "Work."

Drake na Rihanna bakunze guhurira ku rubyiniro ubwo bari mu rukundo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa