dnd

Eddy Kenzo yasabye ikintu gikomeye abakunzi be nyuma yo gutwarwa umugore n’umuganga

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 23 September 2019 Yasuwe: 3046

Umuhanzi Eddy Kenzo uri mu gahinda ko gutabwa n’umugore we Rema Namakula akisangira uwari umuganga we wamuvuraga imyanya myibarukiro witwa Dr Hamza Sebunya,yasabye abafana be ko bamusengera akamugarura.



Uyu muhanzi wababajwe n’uko uyu mugore we bari bafitanye umwana yamutaye akisangira Dr Hamza Sebunya,yanditse kuri Twitter ye amagambo agira ati “Munsengere” arangije ashyiraho agatima inyuma n’utundi tu emojis tugaragaza ko ababaye.

Eddy Kenzo wamenyekanye mu ndirimbo nka Stamina,Sitya Loss n’izindi,aherutse kugarukwaho mu binyamakuru bitandukanye ubwo yandikiraga uyu mugore we Rema ibaruwa yuzuyemo amarangamutima nyuma yo kumuta akisangira umuganga.

Uyu Dr Hamza Sebunya uvura abagore imyanya myibarukiro ndetse akabagira inama ku byerekeye ibitsina, yari amaze igihe avura Rema ariko yaje kwivugana uyu murwayi yavuraga amugira umugore amwambura umugabo we Eddy Kenzo.

Nkuko bivugwa mu binyamakuru byo muri Uganda,nyuma y’aho Rema aviriye mu rugo rwa Kenzo arimo kwitegura gukora ubukwe gakondo na Sebunya buzwi nka Kwanjula mu Ugushyingo uyu mwaka.

Nubwo Dr Hamza Sebunya ateganya gushyingiranwa na Rema yambuye Kenzo,hari andi makuru avuga ko uwahoze ari umugore we Habiba amumereye nabi amushinja kwanga gutanga indezo y’umwana babyaranye ubu ufite imyaka 6.

Kenzo yibukije Rema ko atigeze amuca inyuma ndetse ntacyo atamuhaye yemwe ngo yanamwandikiye indirimbo zamugize icyamamare ariyo mpamvu akwiriye kwisubiraho akagaruka bakabana.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umunyarwandakazi Uwitonze Sonia wabaye Miss France yakomoje ku...

Umunyarwandakazi Sonia Rolland Uwitonze wabaye Miss France mu mwaka wa...
13 December 2019 Yasuwe: 1413 0

Umuhanzikazi w’umugande ’Keko’ yafatiwe ku ngufu muri Canada bigizwemo uruhare...

Keko Umunya-Canada ufite inkomoko yo mu gihugu cya Uganda yahishuye uburyo...
13 December 2019 Yasuwe: 4010 0

Abiraburakazi 4 bakoze amateka muri USA uyu mwaka[AMAFOTO]

Uyu mwaka wa 2019 wabaye uw’amahirwe gusa cyane ku bakobwa bafite uruhu...
12 December 2019 Yasuwe: 3025 0

Umuhanzi yatunguranye ahishura uburyo ubumanzi bwe yabubikiye Wema...

Umuhanzi witwa Stivo Simple yakomeje kwerekana urukundo afitiye umukobwa...
12 December 2019 Yasuwe: 2727 0

Wema Sepetu yatomaguye Hamisa Mobetto bombi bakundanyeho na...

Hamisa Mobetto umukobwa w’umunyamideli ukomoka muri Tanzania yujuje imyaka...
12 December 2019 Yasuwe: 2460 0

Miss Mwiseneza yahishuye ikimuhugije muri iyi minsi ari nacyo arangaje...

Miss Mwiseneza Josiane wabaye Miss wakunzwe n’abantu cyane kurusha abandi...
12 December 2019 Yasuwe: 3309 0