skol
fortebet

Edouce Softman yashyize hanze amatariki y’ubukwe bwe n’umukobwa aherutse kwambika impeta

Yanditswe: Thursday 22, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Edouce Softman yashyize hanze amatariki y’ubukwe bwe n’mukunzi we Nyinawumuntu Rwiririza Delice aherutse kwambika impeta.

Sponsored Ad

Nkuko bigaragara ku nteguza z’ubukwe bwabo, Edouce Softman na Nyinawumuntu bari mu myiteguro yo kurushinga ku wa 3 Ukuboza 2022 nubwo nta yandi makuru y’ubukwe bwabo bigeze batangaza.

Aba bombi batangaje amatariki y’ubukwe bwabo nyuma y’iminsi mike bemeranyije kubana akaramata ku wa 28 Kanama 2022, mu birori byabereye ku mucanga w’ikiyaga cya Kivu.

Edouce agiye kurushinga na Delice witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2020 ariko ntagire amahirwe yo kwegukanamo ikamba.

Amakuru avuga ko urukundo rwaba bombi rumaze igihe nubwo bakunze kurugira ibanga nkuko byagiye bigaragara.

Edouce Softman yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye Oxygen, My love, Nziriki,Akandi ku mutima ndetse nizidi nyinshi zagiye zikundwa n’abatari bake.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa