skol
fortebet

Elizabeth Bagaya wabaye igisonga cyambere muri 2020 agizwe Nyampinga w’agateganyo wa Uganda 20201[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 26, Apr 2021

Sponsored Ad

Miss Elizabeth Bagaya wabaye Igisonga cya mbere cya nyampinga wa Uganda 2020 yambitswe ikamba rya Miss Uganda 2021 byagatenganyo nyuma y’uko irushanwa rya Miss Uganda 2020/2021 ryasubitswe bitewe n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus

Sponsored Ad

Oliver Nakakande, Miss wa Uganda 2020, yari agiye kumara imyaka ibiri yambaye iri kamba kuko ntamusimbura yigeze abona bitewe n’amarushanwa yasubitswe. Amakuru avuga ko Miss Oliver atacyambaye iri kamba kubera izindi nshingano yagiyemo zatuma adahuza imirimo yari ashinzwe nka Nyampinga wa Uganda bityo inshingano zisigarana Elizabeth Bagaya.

Oliver Nakakande yambuwe ikamba kuko yagiye kwiga i Dubai

Elizabeth Bagaya, wabaye igisonga cya mbere mu marushanwa ya Miss Uganda 2019/2020 yatangajwe ko ari Miss w’agateganyo wa Miss Uganda 2020/21. Nk’uko byatangajwe na Brenda Nanyonjo, Umuyobozi mukuru w’irushanwa rya Miss Uganda, Bagaya arahita atangira inshingano nka Miss Uganda.

Yagize ati: "Miss Bagaya Elizabeth, igisonga cya Mbere, ubu niwe Miss Uganda 2020/2021 w’agateganyo, kugira ngo akomeze imirimo y’Ibiro bya Miss Uganda kugeza igihe Miss Uganda mushya yambitswe ikamba mu mpera z’uyu mwaka”.


Elizabeth Bagaya Nyampinga w’agateganyo wa Uganda

Umwaka ushize, amarushanwa ya Miss Uganda ntabwo yashoboye kubaho kubera icyorezo cya COVID-19 cyateje imbogamizi ku iteraniro ry’abantu benshi. Nanyonjo yavuze ko Nakakande atabashije gukora imirimo ya Miss Uganda kubera ko yagombaga gusubira ku ishuri kandi akaba adashobora gushyira mu gaciro ibyo yasabwa nka Miss Uganda, ni yo mpamvu bamusimbuje Bagaya.

Nanyonjo yagize ati: "Oliver Nakakande ari kure, akomeza amasomo ye bityo akaba adashobora gukora imirimo y’ibiro bya Miss Uganda, twagombaga guhitamo undi kuko we kaminuza agiyemo nta n’ubwo iri muri Uganda, ni i Dubai. ”

Elizabeth Bagaya yari Igisonga cya Mbere cya Miss Uganda 2020

Elizabeth Bagaya, Miss wa Uganda w’agateganyo, afite imyaka 26, afite impamyabumenyi ihanitse mu bijyanye no gucunga abakozi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa