skol
fortebet

Eric Holder Jr wahamijwe kwica umuraperi Nipsey amurashe yahawe igihano gikomeye

Yanditswe: Thursday 23, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Eric Holder Jr wahamijwe kurasa umuraperi Nipsey Hussle bikamuviramo gupfa, yakatiwe gufungwa imyaka 60.

Sponsored Ad

Ermias Joseph Asghedom ni umuraperi wamamaye cyane ku izina rya Nipsey Hussle ufite inkomoko muri Ethiopia, akaba yarakoreraga umuziki n’ubucuruzi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Yitabye Imana tariki 31 Werurwe muri 2019 ubwo yari amaze kuraswa n’umugiziwanabi Eric Holder Jr. wamurasiye imbere y’iduka rye riherereye mu
mujyi wa Los Angeles.

Ku wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2023, nibwo Eric Holder Jr. yitabye urukiko rukuru i Los Angeles aho yasomewe igifungo yahawe nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica yabigambiriye umuraperi Nipsey Hussle witabye Imana afite imyaka 33. Urukiko rwakatiye Eric Holder Jr. igifungo cy’imyaka 60 muri gereza.

Imyaka 60 y’igifungo Eric Holder yakatiwe harimo imyaka 40 yo kwica Nipsey Hussle, imyaka 15 yo kurasa abandi bagabo babiri yarashe akabakomeretsa ku munsi yiciyeho uyu muraperi, ndetse yanahawe imyaka itanu (5) yo gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Iyi myaka yose uyiteranije ingana na 60.

Umuvandimwe wa Nipsey Hussle witwa Blac Sam wari witabiriye uru rubanza yagize icyo atangaza nk’umwe mu bahagarariye umuryango w’uyu
muraperi.

Aganira n’ikinyamakuru Los Angeles Times, Blac Sam usigaye uyobora uruganda rw’imyenda rwitwa ’The Marathon Clothing’ rwashinze na Nipsey Hussle, yagize ati “Umuryango wacu wishimiye ko Nipsey abonye ubutabera. Nibyo byari bikenewe ko uwamwishe ahanwa natwe tukabona umutozo mu mitima yacu’’.

Nipsey yabonye ubutabera nyuma y’imyaka ine arasiwe imbere y’iduka rye riherereye mu mujyi wa Los Angeles bikamuviramo kwitaba Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa