skol
fortebet

Eric Senderi yigambye kuba icyamamare anavuga amazina atanu ari ku ndangamuntu ye

Yanditswe: Wednesday 05, Apr 2017

Sponsored Ad

Umuhanzi Nyarwanda umenyerewe mu njyana ya Afro-Beat uzwi ku izina rya Eric Senderi yagize atya maze yigamba ubuhanzi bwe aho ahamya ko nta wundi muhanzi Nyarwanda ushobora kugira impano nk’ iyo afite ndetse aranahamya neza akanabyemeza ko ku ndangamuntu ye hariho amazina ye agera kuri atanu.
Eric Senderi ubusanzwe ni umuhanzi nyarwanda ukunze kwirekura maze akerura akavuga ikimuri ku mutima cyose. Ni umwe muhanzi bakunze gusetsa cyane kandi unarangwa udushya twinshi muri muzika Nyarwanda. (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi Nyarwanda umenyerewe mu njyana ya Afro-Beat uzwi ku izina rya Eric Senderi yagize atya maze yigamba ubuhanzi bwe aho ahamya ko nta wundi muhanzi Nyarwanda ushobora kugira impano nk’ iyo afite ndetse aranahamya neza akanabyemeza ko ku ndangamuntu ye hariho amazina ye agera kuri atanu.


Eric Senderi ubusanzwe ni umuhanzi nyarwanda ukunze kwirekura maze akerura akavuga ikimuri ku mutima cyose. Ni umwe muhanzi bakunze gusetsa cyane kandi unarangwa udushya twinshi muri muzika Nyarwanda. Mu kiganiro yahaye Radio Isango Star i yigambye byinshi mu buhanzi bwe aho yanavuze ko ku ndangamuntu ye hariho amazina atanu muri ayo atanu harimo nay’ubuhanzi yiyongereyeho.


Eric Senderi mu kwigamba ubuhanzi bwe yavuze ko ariwe muhanzi wenyine mu Rwanda umaze ngo kuririmba mu njyana zose ndetse ngo akaba ari nawe muhanzi rukumbi umaze kugira indirimbo zivuga ku mpande nyinshi zitandukanye..Maze atanga urugero ku indirimbo yagiye akora z’imipira,Politiki,zo Kwibuka,Iz’Urukundo,Iz’ubuzima busanzwe Gukomezaaaa…!

Senderi yakomeje kandi avuga ko ariwe muhanzi rukumbi mu Rwanda ushobora gusanga abafana be maze akabagurira icyo buri wese abasha kunywa..Ndetse atanga n’urugero ko yigeze no kubikorera abafana be muri Stade…Ikindi buriya ngo arazwi cyane mu gihugu kuko ngo ahantu hose wamuhamagara uri mu gihugu nko mukabari runaka ntiwahabura icyo kunywa bitewe nuko yamamaye cyane.


Senderi bamubajije ibya Primus Guma Guma kuba baramukuyemo ngo ni uko ashaje yabasubije yisekera cyane..Ati “Hahaha ubu se koko muri Guma Guma ninde urimo undusha ubusore..Ireme ubu se urebye akaboko kawe wasanga karuta akanjye…Njye ndi umusore”.

Eric Senderi yanabajijwe ku bivugwa ko indangamuntu ye yaba iriho amazina menshi maze abasubiza atuje cyane ati “Yego amazina yanjye yose ari ku ndangamuntu ni uko utanyibukije ngo nyizane ahubwo,hariho amazina yanjye Eric Nzarambe Senderi International Hit…”.

Ayo niyo mazina agera kuri atanu Senderi avuga ko ari ku Indangamuntu ye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa