skol
fortebet

Ese King James n’umukunzi we baba bari gutegura ubukwe mu ibanga muri iyi mpeshyi?

Yanditswe: Tuesday 04, Apr 2017

Sponsored Ad

Ruhumuriza James umuhanzi nyarwanda uzwi cyane ku izina rya King James wakunze kuvugwa mu rukundo n’abakobwa bazwi batandukanye hanyuma iby’amakuru y’urukundo rwe bikagenda nka nyomberi noneho kuri ubu ikirikuvugwa ni uko yaba ari gutegura ubukwe mu ibanga n’umukobwa bakundana uzwi ku mazina ya Ishimwe Elcy.
Ni kuri uyu wa Mbere ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye ubutumwa bwakwirakwijwe henshi ko King James yaba ari mu myiteguro y’ubukwe bwe n’umukobwa bakundana. Ngo ubwo bukwe bwaba buteganyijwe (...)

Sponsored Ad

Ruhumuriza James umuhanzi nyarwanda uzwi cyane ku izina rya King James wakunze kuvugwa mu rukundo n’abakobwa bazwi batandukanye hanyuma iby’amakuru y’urukundo rwe bikagenda nka nyomberi noneho kuri ubu ikirikuvugwa ni uko yaba ari gutegura ubukwe mu ibanga n’umukobwa bakundana uzwi ku mazina ya Ishimwe Elcy.

Ni kuri uyu wa Mbere ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye ubutumwa bwakwirakwijwe henshi ko King James yaba ari mu myiteguro y’ubukwe bwe n’umukobwa bakundana. Ngo ubwo bukwe bwaba buteganyijwe muri iyi mpenshi..! Ikitamenyekanye ni ugusobanukirwa niba ubu bukwe bavugaga ari ugufata irembo cyangwa se gusaba..gusa ngo ni uko ari ubukwe bwe n’umukunzi we nk’ uko ubwo butumwa bwabivuganga.


Ikinyamakuru Umuryango twagerageje guperereza neza inkomoko y’ ubwo butumwa bwakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga nka “Whatsapp” maze tuza gusanga ngo ko byaba byakwirakwijwe n’ umwe mu nshuti za hafi z’ uyu muhanzi King James.

Tukimara kubona ko King James yaba ari gutegura ubukwe mu ibanga ndetse ko byavuzweho n’abantu batari bake ndetse ko n’Itangazamakuru baba bararibihishe,Ikinyamakuru Umuryango twifuje kwivuganira na nyir’ubwite “King James” nubwo kumufatisha bitari byoroshye,wabonaga we nta bintu byinshi yashakaga kubivugaho kuko mu bibazo byinshi twamubajije we yadusubije ijambo rimwe gusa aho yagize ati “ni ibihuha”.

Bitewe n’ uburyo kumuvugisha kuri Telefone bitari byoroshye..twifashishije Whatsapp maze tumubaza niba koko avuga ko ari ibihuha kugira ngo apfubye iki gihuha icyo agiye gukora kugira ngo igihuha kitagumya gukwirakwizwa ahantu hose bityo bikaba byanamwangiriza izina hanyuma ntiyagira igisubizo aduha kandi twabonye ko yasomye ibyo twamubajije.

Bitewe n’igisubizo kimwe yaduhaye atashatse kugira ibindi avugaho na none ntawahamya Ijana ku ijana nk’ uko yabivuze ko byaba ari ibihuha..Kuko nta n’ icyamubuza gukora ubukwe bitewe n’ uko afite umukunzi bamaranye igihe kingana n’umwaka urenga bakundana. King James yakundanye na Ishimwe akiga mu mashuli yisumbuye kandi ubu akaba yarasoje..!Ni nkuko kandi nta n’umuntu wapfa kwemeza Ijana ku Ijana ko koko yaba ari gutegura ubwo bukwe mu ibanga.

Mu mafoto reba uburanga bw’umukunzi wa King James:







Iyi nkuru y’ uko King James yaba ari kwitegura ubukwe muri iyi mpenshyi turakomeza kuyibakurikiranira, …

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa