skol
fortebet

French Montana yageneye abana bo muri Uganda bakoranye amashusho y’indirimbo akayabo k’amamiliyoni y’amashilingi(AMAFOTO)

Yanditswe: Saturday 06, May 2017

Sponsored Ad

French Montana umuraperi wo muri USA ukomeye unaherutse gukorera amashusho y’indirimbo ye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda yatanze inkunga y’akayabo kangana na million 350 z’amashilingi ya Uganda yo gufasha abana bakomoko mu miryango itishoboye.
Karim Kharbouch uzwi nka French Montana tumuzi cyane mu ndirimbo zitandukanye nka “Freaks” yakoranye na Nicki Minaj , “Pop That” n’icyamamare Dj Khaled banakorana cyane mu buryo bwa hafi, “No Shopping” yakoranye na Drake ndetse na “Unforgetable” iri (...)

Sponsored Ad

French Montana umuraperi wo muri USA ukomeye unaherutse gukorera amashusho y’indirimbo ye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda yatanze inkunga y’akayabo kangana na million 350 z’amashilingi ya Uganda yo gufasha abana bakomoko mu miryango itishoboye.

Karim Kharbouch uzwi nka French Montana tumuzi cyane mu ndirimbo zitandukanye nka “Freaks” yakoranye na Nicki Minaj , “Pop That” n’icyamamare Dj Khaled banakorana cyane mu buryo bwa hafi, “No Shopping” yakoranye na Drake ndetse na “Unforgetable” iri gukundwa cyane muri Afurika kubera amashusho yayo yakorewe hano hirya mu gihugu cy’abaturanti cya Uganda.

Taliki 13 Werurwe 2017 nibwo uyu muhanzi yagaragaye mu mujyi wa Kampala ho muri Uganda.

Billboard yanditse ko nyuma y’uru ruzinduko rwe ku mugabane wa Afurika, French Montana abinyujije mu irushanwa ry’imbyino yise ’Unforgettable Dance Challenge’, yatangije ubukangurambaga bugamije gutera ingabo mu bitugu Mama Hope Foundation ifasha abatishoboye hirya no hino ku Isi by’umwihariko inkunga ye ikazakoreshwa muri Uganda.

Yabwiye iki kinyamakuru ati “Numva rimwe na rimwe Imana igushyize mu mwanya ukomeye uba ukwiye gufasha abandi bantu. Biriya byankoze ku mutima ubwo nari ndi hariya numvaga nshaka kubaha buri kimwe mfite, nashatse kubafasha vuba bishoboka. Kuba banyura mu buzima bw’ubukene ntibibabuza kwishima kandi ntacyo bafite, babinyuza mu mbyino n’imbaraga zabo.”

Montana iyi nkunga yatanze igiye kwifashishwa mu kubaka no kuvugurura ikigo cya Suubi Health Center ndetse n’ahabikwa amaraso akoreshwa mu buvuzi muri Uganda ndetse n’urubyiruko nk’urwo yahabonye rufite impano ariko ntibabone uko bayigaragaza.

Usibye inkunga y’amafaranga ibihumbi ijana by’amadorali angana na 82,600,000 Frw uyu muhanzi yatanze, ubundi bufasha biteganyijwe ko buzazamurwa n’irushanwa yise ’Unforgettable Dance Challenge’ ryitezweho gushyigikira abafite impano yo kubyina no kwifashishwa ku bashaka gushyigikira ibi bikorwa.

Umuryango wa Mama Hope Foundation watangije ikigo cya Suubi Health Center, usanzwe ukorera no mu bindi bihugu bitandukanye ku Isi birimo Ghana, Guatemala, Ethiopia, u Buhinde, Kenya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu ruzinduko yagiriye muri Uganda, French Montana yakoranye n’amatsinda atandukanye y’abana babyina arimo n’irya ’Triplets Ghetto Kids’ ryabyinnye ’Sitya Loss’ ya Eddy Kenzo.

Umujyanama w’iri tsinda witwa Kavuma Dauda aherutse gutangariza NTV yo muri Uganda ko nyuma yo gukorana n’uwo muraperi ukomeye muri USA, batangiye kwakira ubundi busabe burimo n’ubwa Drake ku mushinga w’indirimbo ateganya gukora.

Amashusho y’indirimbo French Montana yakoreye muri Uganda amaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 27 nyuma y’ibyumweru bitatu gusa ashyizwe ku rubuga rwa Youtube.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa