skol
fortebet

Gucci Mane n’umugore we bari mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

Yanditswe: Friday 10, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umu raperi Radric Delantic Davis [Gucci Mane] wo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika n’umugore we Keyshia Ka’oir Davis bari mu byishimo byo kwibaruka umwana wabo wa kabiri w’umukobwa.

Sponsored Ad

Gucci Mane w’imyaka 42 na Keyshia Ka’oir Davis ufite 38 uyu mwana w’umukobwa yavutsenyuma y’undi w’umuhungu wavutse mu 2020 bise Ice Davis.
Keyshia Ka’oir Davis ni we watangije ko yibarutse umwana. Yavuze ko uyu mwana yavutsetariki 8 Gashyantare.

Ati ‘‘Umukobwa wacu muto ari hano, ni mwiza cyane kandi afite ubuzima buzira umuze!’’

Yakomeje atangaza ko bamwise Iceland Ka’oir Davis, akurikizaho akamenyetso k’umutiman’igihe yavukiye.

Aya magambo ajya gusa nayo umugabo we Gucci Mane yanditse kuri Instagram yishimira kwibaruka ubuheta.

Keyshia asanzwe akora ibikorwa bijyanye no kumurika imideli, mu gihe Gucci Mane ari umwe mu baraperi bakomeye ku Isi.

Gucci asanzwe afite undi mwana w’imyaka 14 witwa Keitheon Davis yabyaranye na Sheena Evans bahoze bakundana, mu gihe umugore we we afite abana batatu nawe b’uwo bakundanye mu bihe byashize.

Uyu muraperi yarushinze mu Ukwakira 2017 na Keyshia; i Miami. Ibi birori byitabiriwe n’ibyamamare birimo Sean "Diddy" Combs, Karrueche Tran, Lil Yachty, 2 Chainz, Rick Ross, Monica,n’abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa