skol
fortebet

Gutega moto ajya mu mwiherero bimugize umukobwa wakunzwe na benshi#MISSRWANDA2018

Yanditswe: Sunday 25, Feb 2018

Sponsored Ad

skol

Nyampinga wakunzwe na benshi(Miss Popularity); Umutoniwase Anastasie yegukanye ikamba rikomeye nyuma yo kwamamara ku mbuga nkoranyambaga no muri rubanda binyuze ku mafoto atandukanye yacicikanye ubwo yategaga moto ajya mu mwihererero ‘Boot Camp’ wahuje abakobwa 20 ukabera mu karere ka Bugesera.
Anastasie Umutoniwase yavuze ko we ntakibazo yabibonyemo.Ku wa 09 Gashyantare,2018 Abakobwa basezeye ku babyeyi babo berekeza muri Boot Camp.Bose bahagurukiye ku nteko nyarwanda y’ururimi n’umuco[RALC] (...)

Sponsored Ad

Nyampinga wakunzwe na benshi(Miss Popularity); Umutoniwase Anastasie yegukanye ikamba rikomeye nyuma yo kwamamara ku mbuga nkoranyambaga no muri rubanda binyuze ku mafoto atandukanye yacicikanye ubwo yategaga moto ajya mu mwihererero ‘Boot Camp’ wahuje abakobwa 20 ukabera mu karere ka Bugesera.

Anastasie Umutoniwase yavuze ko we ntakibazo yabibonyemo.Ku wa 09 Gashyantare,2018 Abakobwa basezeye ku babyeyi babo berekeza muri Boot Camp.Bose bahagurukiye ku nteko nyarwanda y’ururimi n’umuco[RALC] berekeza I Nyamata kuri Golden Tulip ari naho bakoreraga umwiherero.

Uyu mukobwa yatumye benshi batangira kuraranganya amaso mu bushobozi bwa Nyampinga ugiye kwambika ikamba adashobora no kwitegera imodoka benshi bahuje no kuba yarashatse kwicisha bugufi abandi bakavuga ari ubukene bwatumye atega moto, yaravuzwe biratinda.

Nyuma y’ibi byose, Uyu mukobwa yabonye benshi bamushyigikira bitewe n’uburyo yicisha bugufi ndetse yewe binagaragazwa n’amanota ye uburyo akomeje kuzamuka,hari n’abandi bakomeje gushishikariza bagenzi babo kumutora abo barimo Nyampinga w’u Rwanda 2012, Aurore Kayibanda, umunyamakuru Ernresto Ugeziwe ndetse n’abahanzi barimo Danny Vumbu n’abandi…

Aganira n’umunyamakuru Phil Peter,uyu mukobwa aherutse gutangaza ko ntakidasanzwe yakoze kandi ko abona moto yateze ari ikinyabiziga nk’ibindi, ati”Narabyakiriye kuko moto n’ikinyabiziga nk’ibindi byose, numva ko nta kibazo kibirimo kuba naragiye kuri moto.”

Abajijwe icyatumye adaherekezwa nk’abandi bakobwa yasubije ko yari aturutse hafi kuburyo yabonaga nta mpamvu yo guherekezwa n’abo mu muryango we cyangwa abandi.

Yagize ati ”Naraherekejwe [..] naturutse hafi rwose ku Gisozi, sinumva ko hari kubaho kumperekeza, ntago nari nkeneye abamperekeza.”

Uyu mukobwa ufite nimero 31 akomoka i Muhanga mu ntara y’Amajyepfo ni naho yaboneye itike yamwijije muri Miss Rwanda 2018. Afite umushinga wo kurwanya ibiyobyabwenge abinyujije mu gukora ubukangurambaga mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Umutoniwase yatunguranye ubwo yageraga kuri RALC yateze moto mu gihe abandi bakobwa bagera kuri 19 bahatanye nawe bahageze bari mu mamodoka ahenze abandi bakaza bateze Taxi voiture.

Ibitekerezo

  • nange naramukunze kabisa

    Byiza cyane

    nari navuze ko nzamusengera Imana ikamufasha none yabikoze amen

    nara bivuze ko imana ikora ni bidashoboka icyo narabajije nti ubundi abakobwa bari guhatana, nibangahe iwabo batunze, izo modoka! uriya mwana afite uburere no kwicisha bugufi kandi ni mwiza*

    Abicisha bugufi bazashyirwa hejuru! Bravo! @ Anastasie

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa