skol
fortebet

Habineza ushinzwe itangazamakuru muri FERWAFA ari mu munyenga w’urukundo na Umuhire Rebecca ukorera Royal FM

Yanditswe: Wednesday 16, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Habineza Thabit ushinzwe itangazamakuru muri FERWAFA ari mu munyenga w’urkundo n’umunyamakuru wa Royal FM, Umuhire Rebecca wanitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2018

Sponsored Ad

Urukundo rw’aba bombi rwamenyekanye ubwabo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo ubwo bishimiraga uyu munsi wahariwe abakundanye.

Amafoto n’amagambo babwiranaga agaragaza urukundo hagati yabo, yaje ahamya neza amakuru yari asanzwe ahari y’uko aba bombi bameranye neza mu by’urukundo.
Habineza ushinzwe itangazamakuru muri FERWAFA ni umusore wanabanje kuba umunyamakuru wakoreye ibigo binarimo Radio10 na TV10.

Umuhire yatangiye itangazamakuru mu 2018. Ubwo yaryinjiyemo nyuma y’uko Ally Soudy yumvise ijwi rye ubwo yasubizaga akanama nkemurampaka akarikunda akamufasha gutangira uyu mwuga.

Ni urugendo Umuhire yatangiriye kuri Isango Star aho yakoze kugeza mu 2021 ubwo yahavaga yerekeza kuri Royal FM.

Mbere yo kwerekeza kuri Royal FM, Umuhire yabanje gukora ikiganiro Isango relax time cyanyuzemo abanyamakuru barimo Sandrine Isheja, Aissa Cyiza, Antoinette Niyongira n’abandi bamenyekanye cyane mu gihe Isango na muzika yo yanyuzemo Ally Soudy, Phil Peter n’abandi benshi bakomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa