skol
fortebet

Habura iminsi mike ngo bibaruke imfura yabo umugabo wa Rihanna yafunzwe.

Yanditswe: Thursday 21, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi ASAP Rocky uri mu rukundo na Rihanna bitegura kwibaruka imfura yabo yafatiwe ku kibuga kindege ubwo bavaga mu biruhuko Barbodos arafungwa azira kuba yararashe umuntu.

Sponsored Ad

Ibi byabaye kuri uyu wa gatatu taliki ya 20 Mata 2022 Nyuma yo kuva mu ndege ku kibuga i LAX, umuraperi ASAP Rocky yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu akekwaho gukubita imbunda yica mu Gushyingo kwa 2021 abapolisi ba Los Angeles bavuga ko yarashe umuntu i Hollywood.

Uyu muhanzi yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Los Angeles agarutse avuye muri Barubade, aho yari mu biruhuko n’umuhanzikazi Rihanna bari mu rukundo ndetse aba bombi bakaba bitegura kwibaruka imfura yabo.

Rakim Mayers, umaze kwamamara mu ruhando rwa Muzika nka ASAP Rocky akaba n’umukunzi wa Rihanna umuhanzikazI akaba n’umunyamideri umaze kwigarurira imitima ya benshi yajyanywe gufungwa n’ishami ry’ubujura n’ubwicanyi rya LAPD
Nk’uko byatangajwe na Kapiteni wa LAPD, Jonathan Tippet.

Nk’uko amakuru aturuka mu nzego zishinzwe umutekano zibitangaza, abashinzwe iperereza bamaze igihe bakurikirana uyu muhanzi ndetse nuko yavuye Barbados bivugwa ko na nyuma yifatwa rye aba Polisi basatse inzyu y’uyu mu raperi bashaka ibimenyetso bifitanye isano n’uru rubanza.

Uru rubanza rwatangiye kuwa Ugushyingo 2021, ubwo habagaho impaka hagati y’abantu babiri hafi y’inzira ya Selma na Argyle mu gace ka Hollywood ahagana mu masaha ya saa 15h15. Abashinzwe umutekano bavuga ko amakimbirane yariyongereye bituma umuntu umwe arasa undi imbura bikekwa ko ari ASAP wabikoze ariko bavuga ko nubwo uwahohotewe yarashwe yakomeretse byoroheje nyuma yaje kwivuza agakira.

Muri 2019 ASAP yahamwe n’icyaha cyo gukubita umuntu ubwo yari mu birori byaberaga muri Suede, muri Kanama kwa 2019 yahamijwe icyaha cyo gukandagira umugabo yarangiza akamujygunya hasi ubwo bari i Stockholm.

ASAAP Rocky na Rihanna bari bamaze iminsi mu biruhuko Barbodos aho Rihanna avuka nyuma yuko hari hashize iminsi bivugwa ko batandukanye ariko bikaza kumenyekana ko ayo makuru yari ibihuha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa