Hamenyekanye abandi bahanzi bakomeye bazaririmba mu birorori byo gufungura BAL izabera mu Rwanda
Yanditswe: Wednesday 12, May 2021
Nyuma y’uko inkuru ya J.Cole yasakaye kumbuga nkoranya mbaga zahano mu Rwanda ko azakinira Patriot hamenyekanye nabandi bahanzi 2 bazifashishwa mu birori bizafungura imikono ya Basketball Africa leaque) ari bo “Mr Eazi na Ciara”.
Amakuru avuga ko aba bahanzi bari mu Rwanda yamenyekanye ejo kuwa 11 Gicurasi 2021 aho Mr Eazi yashyize hanze amashusho kurubuga rwe rwa Instagram avuga ko atakibarizwa mu mujyi wa Accra muri Ghana, agira ati” urabeho Accra”.
Naho amakuru y’umuhanzikazi Ciara yamenyekanye aho we na J.cole basuye Pariki y’Akagera iherereye mu ntara y’uburasirazuba
Byitezwe ko abamuhanzi bazatarama mu birori byo gufungura imikino ya Basketball Africa League itekanyijwe kuzabera mu Rwanda ku nshuro yayo ya mbere tariki 16 kugeza kuri 30 Gicurasi 2021.
Mr Eazy yaherukaga mu Rwanda mu 2017 ubwo yahakoreraga igitaramo gikomeye cyabereye muri Kigali Convention Centre.
Ni igitaramo uyu muhanzi yahuriyemo n’abandi barimo Bruce Melodie na Charly & Nina kimwe n’aba Djs bari bakomeye barimo DJ Marnaud na nyakwigendera DJ Miller.
Nyakwigendera DJ Miller (imbere) na Dj Marnaud bacuranze mu gitaramo cya Mr Eazy
Ciara Princess Wilson uri mu Rwanda n’umwe mu byamamare muri Leta Zunze ubumwe za Amerika akaba ari umwanditsi windirimbo, umubyinnyi ndetse akaba akora n’umwuga wo kumurika imideli. Yavukiye mu Mujyi wa Fort Hood muri Texas
Ciara uri mu Rwanda
Bruce Melodie yaririmbye mu gitaramo cya Mr Eazymu 2017
{}
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *