skol
fortebet

Hamenyekanye ibyagendeweho kugira ngo icyamamare Winston Duke agirwe umunyarwanda

Yanditswe: Tuesday 05, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 4 z’ukwezi kwa Nzeri 2023, Nibwo henshi ku mbuga nkoranyambaga byasakajwe ko icyamamare Winston Duke wamamaye muri sinema by’umwihariko muri filime ‘Black Panther’ yakinnyemo yitwa ‘M’Baku’ ko yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda , n’ibintu bitavuzweho rumwe n’abenshi.

Sponsored Ad

Winston Duke ni umwe mu bantu 23 bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda kuri uyu Mbere ndetse yari kumwe na mushiki we, Dr. Cindy M Duke.
Winston Duke w’imyaka 36 asanzwe kandi ari Ambassaderi w’Umuryango udaharanira Inyungu wa Partners in Health.

Rusanganwa Jean Damascene ushinzwe abinjira n’abasohoka yatangarije IGIHE ducyesha iyi nkuru ko ko abahawe ubwenegihugu harimo abari bafite impamvu zitandukanye.

Yavuze ko kuri Winston Duke yari yarasabye ko yaba Umunyarwanda nyuma yo kugaragaza ko arwishimira, bimaze gusuzumwa aza kwemererwa ubwenegihugu ngo kuko bifitiye igihugu akamaro.

Ati “Yarasabye avuga ko akunda u Rwanda yifuza kuba Umunyarwanda nawe arabuhabwa. Buriya rero uwabuhawe wese icyo yaba yashingiyeho cyose iyo amaze kubuhabwa aba yabaye umunyarwanda.”

Yakomeje agira ati “Harimo babiri babuhawe (Duke na mushiki we) bishingiye ku kuba bafitiye igihugu akamaro. Ntabwo ari umuntu uvuga ngo mfitiye igihugu akamaro. We yandika agaragaza ko ashaka kuba Umunyarwanda twe tukareba mu mpamvu ziteganywa n’itegeko tukarebamo ihura n’umuntu bitewe n’uwo ari we.”

Yagaragaje ko gusaba ubwenegihugu bitagira igihe runaka bagenderaho basubiza umuntu, icyakora yemeza ko hari abo bishobora gutinda bitewe n’uko dosiye zabo ziba zikigwanwa ubushishozi.

Ati “Yarabisabye kandi nta tegeko riteganya ngo bizamara igihe runaka kuko bishobora gutinda bitewe n’uko usabye abantu bakimwigaho bagikeneye kumenya ni muntu ki? n’inyungu afite ku gihugu hakaba n’ubikora asanzwe azwi n’ibikorwa bye.”

Nyuma y’uko ahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, Winston Duke nawe yagaragaje akanyamuneza, ndetse atangaza ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo n’urwa X rwahoze rwitwa Twitter ko yishimiye kuba Umunyarwanda.

Ati “Uyu munsi ni umunsi mwiza mu byukuri kandi nzahora nkumbura na mushiki wanjye Dr Cindy Mduke. Ubu twahindutse Abanyarwanda ku mugaragaro.”

Ubusanzwe tegeko Ngenga ryo ku wa ku wa 16 Nyakanga 2021 rigenga ubwenegihugu Nyarwanda risimbura iryo ku wa 25 Nyakanga 2008 rigaragaza ko abanyamahanga bashaka kuba Abanyarwanda ku mpamvu zirimo ishoramari, impano z’umwihariko zikenewe mu gihugu, icyubahiro n’ibindi.

Uwahawe ubwenegihugu Nyarwanda butangwa agira uburenganzira n’inshingano nk’iby’Umunyarwanda ufite ubwenegihugu Nyarwanda bw’inkomoko, keretse iyo amategeko abiteganya ukundi.

Ubwenegihugu Nyarwanda butangwa bushobora no kwamburwa kubera impamvu zirimo kuba uwabuhawe yarabubonye akoresheje amakuru atari yo, inyandiko ihinduye cyangwa irimo ikinyoma cyangwa akoresheje ubundi buriganya ubwo ari bwo bwose n’iyo uwabuhawe yabusabye agambiriye kugambanira Repubulika y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa