skol
fortebet

Hamenyekanye impamvu Karim Benzema yaserukanye imyambaro isa niya 2 Pac

Yanditswe: Tuesday 18, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Karim Mostafa Benzema yegukanye igihembo cya mbere cya Ballon d’Or, acyakira yambaye imyambaro isa n’iyo Tupac Amaru Shakur wamamaye nka 2Pac yaserukanye mu itangwa ry’ibihembo bya American Music Awards mu 1996.

Sponsored Ad

Ni ibirori byabaye mu ijoro ryo ku wa 17 Ukwakira 2022 bihuza abakunzi b’umupira w’amaguru byabereye i Paris mu nyubako ya Châtelet Theater, rutahizamu wa Real Madrid yaserukanye uyu mwambaro usa n’uwa 2pac mu rwego rwo guha icyubahiro uyu muraperi wishwe kuwa 13 Nzeri 1996.

Imyambaro ya Benzema yarimo ishati y’umweru n’ikoti rya kositimu ry’umukara, hejuru hari (noué / Necktie) y’akagozi k’umukara mu ijosi ,hamwe n’amadarubindi y’ibirahuri bya zahabu, imyenda isa n’ imwe 2Pac yari yambaye mu birori bya American Music Awards byatangwaga ku nshuro ya 23.

Muri ibi birori 2Pac yahawe igihembo cy’umuraperi mwiza w’umwaka .

Ijambo yatanze icyo gihe uyu muraperi yavuze ko inzozi ze zibaye impamo ndetse abwira abandi kudacika intege kuko nabo igihe kizagera bakagera ku nzozi zabo.

Yagize ati "Mpagaze hano ku bandeba mwese mu menyeko inzozi ziba impamo. Inzozi zawe ufite zizaba impamo nudacika intege.’’

Benzema w’imyaka 34 nawe yabaye nk’ukoresha aya magambo avuga ko inzozi ze zabaye impamo.

Yagize ati “Izi ni inzozi zanjye zo mu bwana , urugendo rwanjye ntabwo rwari rworoshye , byari ibihe bigoranye cyane kuri njye n’umuryango kugira ngo mbe ndi aha uyu munsi. Bwa mbere kuri njye, nishimiye ibikorwa byanjye kandi ndacyakomeza.”

Uyu mukinnyi ukomoka mu Bufaransa mu 2017 ubwo yari mu kiganiro na Highsnobiety yavuze ko yakuze yumva umuziki wa Hiphop wiganjemo indirimbo za 2Pac cyane.

Karim Benzema yabaye umukinnyi wa mbere w’Umufaransa mu kinyejana cya 21 wegukanye Ballon d’or , uheruka ni Zinedine Zidane wayitsindiye mu 1998.

Mu kwisimira iki gihembo mu butumwa bumara amasaha 24 uyu mukinnyi yakoreshe indirimbo ya 2Pac ‘All Eyes On Me’, nyuma akurikizaho amashusho yakozwe n’abafana b’uyu muraperi bashimira Benzema ku gihembo yawe nk’umukinnyi uhiga abandi ku Isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa