skol
fortebet

Hamisa Mobetto yahishuye ko yamaze kubona umugabo yifuza ko bazabana ubuzima asigaje ku Isi

Yanditswe: Sunday 20, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi akaba n’umunyamideli ukomeye muri Tanzania wamamaye nka Hamisa Mobetto yahishuye ko yamaze kubona umusore bazabana ubuzima asigaje ku Isi.

Sponsored Ad

Ni amagambo yatumye benshi bibaza byinshi, bashaka kumenya uwo musore w’umunyamahirwe uzamwegukana benshi bakeka Rick Ross bamaze igihe bagaragarizanya amarangamutima.

Mu mashusho Hamisa Mobetto yashyize hanze, Mobetto avuga ko yumva igihe kigeze akaba yashaka umugabo akajya amutekera.

Ati "ntabwo nasinze, ndatekereza ndi mu rukundo. Namaze kubona umugabo. Numva ko ari we mugabo nshaka kumarana na we igihe nsigaje ku Isi. Nyuma y’igihe kirekire namaze kubona umuntu tuvuga ururimi rumwe, buri kimwe kiroroshye kuri we. Buri kimwe ni cyiza. Ikintu cyiza cy’ukuri, nshaka gushyingiranwa na we, nshaka kumutekera."


Hamisa Mobetto wabyaranye na Diamond, yirinze kuvuga uyu mugabo yihebeye ariko benshi babihuje n’umuraperi w’umunyamerika Rick Ross bamaze igihe bacuditse.

Kuva umwaka ushize hagiye havugwa urukundo hagati ya Rick Ross na Hamisa Mobetto bitewe n’amarangamutima umwe yagiye agaragariza mugenzi we binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Ni kenshi bagiye banagaragara basohokanye, bagiranye ibihe byiza nubwo birinze kwemeza niba hari ukurundo ruri hagati ya bo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa