skol
startimes

Hamisa Mobetto yasingije Ali Kiba maze atesha agaciro Diamond babyaranye

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 5 June 2020 Yasuwe: 2710

Umukobwa usanzwe agaragara kenshi mu mashusho y’indirimbo z’umuhanzi Diamond Platnumz yavuze ukuntu Ali Kiba yamuhaye amafaranga y’umurengera bigatuma yemera kujya mu mashusho y’indirimbo ye shya atiriwe akenera uruhusa rwa Diamond Platnumz.


Ni indirimbo shya Ali Kiba aheruka gushyira hanze yitwa Dodo maze abafana b’umuhanzi Ali Kiba batungurwa no kumubonamo, iyi ndirimbo abanya Tanzanie benshi bavuga ko kuba Hamisa Mobeto yarayigaragayemo biri mu byatumwe imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni eshanu mu gihe kitagera no ku mezi abiri kuko yasohotse ku wa 8 Mata 2020, gusa mu kiganiro uyu mukobwa ukora n’akazi ko kumurika imideli yavuze byinshi ku kuba yarahawe amafaranga menshi na Ali Kiba.

“Ali Kiba ni umuhanzi mwiza, byari ishema rikomeye kuri kugaragara mu mashusho y’indirimbo ye shya Dodo, ni abashinzwe kureberera inyungu z’umuziki we ndetse n’iterambere rye banyegereye maze ndabyemera, isoko ryari ryiza, nararikoze ndetse nishimira ko ryagenze neza kuko ryari ryuzuyemo amafaranga menshi,” Aha Hamisa Mobeto yavugaga ko yasaruye amafaranga menshi kuri Ali Kiba.

Abantu bakurikiranira hafi umuziki wa Tanzanie bagiye bavuga amagambo menshi bavuga ko Ali Kiba yigereranije na Diamond Platnumz mu bukungu cyane ko aba bombi bamaze imyaka irenga makumyabiri bahanganye cyane.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nyuma y’amezi atari make,Siporo rusange yongeye gusubukurwa mu mujyi wa...

Nyuma y’iminsi 204 siporo rusange ya Car Free Day ihagaritswe nk’imwe mu...
21 September 2020 Yasuwe: 880 0

Young Grace ku isabukuru ye y’amavuko yari mu gitanda n’umurundo...

Umuhanzikazi Abayizera Grace wamamaye mu njyana ya hip hop nka Young Grace,...
21 September 2020 Yasuwe: 7743 0

Reba amafoto y’ibyamamarekazi nyarwanda yabiciye bigacika kuri Instagram...

Muri iki cyumweru turimo gusoza, ibyamamarekazi nyarwanda batandukanye...
20 September 2020 Yasuwe: 7024 0

Umugabo wa Butera Knowless yashyize hanze ifoto y’umukobwa wabo w’imfura bari...

Producer Clement Ishimwe, umutware wa Butera Knowless yashyize hanze ifoto...
20 September 2020 Yasuwe: 16333 0

Martin Promoter yakomoje ku nkuru mpamo y’ibyamubayeho mu rukundo[AMAFOTO]

Umuhanzi nyarwanda Martin Munezero abenshi bazi ku izina rya Martin...
20 September 2020 Yasuwe: 1113 0

Umufasha mwiza zimwe mu mbaraga za Sadate MUNYAKAZI[AMAFOTO]

kuva imikino yahagarikwa hano mu Rwanda mu kwezi kwa gatatu hashize amezi...
19 September 2020 Yasuwe: 7014 0