skol
fortebet

Hamisa Mobetto yongeye gushegesha umutima wa Rick Ross wari waramwihebe [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 01, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’uko Hamisa Mobetto wakanyujijeho mu rukundo Diamond Platnumz , yereyekanye umusore yasimbuje umuraperi Rick Ross bari bamaze igihe mu munyenga w’urukundo , yongeye gushengura umutima we yerekana ibihe byiza ari kugirana na Kevin Sowax [Mr Choplife] aho bamaze iminsi mu biruhuko mu gihugu cy’u Bushinwa. Mu mashusho aba bombi bakomeje gusangiza ababakurikira berekanye ko baryohewe aho baherereye mu mashusho amwe, Sowax yigisha Mobetto kuvuga igifaransa.
Sowax ati: ”Ca va? [Umeze (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’uko Hamisa Mobetto wakanyujijeho mu rukundo Diamond Platnumz , yereyekanye umusore yasimbuje umuraperi Rick Ross bari bamaze igihe mu munyenga w’urukundo , yongeye gushengura umutima we yerekana ibihe byiza ari kugirana na Kevin Sowax [Mr Choplife] aho bamaze iminsi mu biruhuko mu gihugu cy’u Bushinwa.

Mu mashusho aba bombi bakomeje gusangiza ababakurikira berekanye ko baryohewe aho baherereye mu mashusho amwe, Sowax yigisha Mobetto kuvuga igifaransa.

Sowax ati: ”Ca va? [Umeze ute]” Mobeto ati ”Qui, Ca va bien [Yego meze neza].” Ibi uko biba ni ko imbuga nkoranyambaga z’uyu musore zikomeza gukura umunsi ku wundi.

Uyu musore kandi aheruka gushyira hanze ubutumwa bwerekana ko yanyuzwe mu rukundo mu magambo meza y’urukundo ashimira Mobetto bakundana anavuga ko yizeye ko ahazaza habo hazaba heza.

Mobetto niwe wateye intambwe ya mbere yerekana umukunzi we nubwo atasobanuye igihe bamaranye, ariko yavuze ko hashize igihe bamenyanye kandi baryohewe n’urukundo.

Uyu musore w’umucuruzi kabuhariwe yibera mu gihugu cy’u Bufaransa aho afite ibikorwa bimwinjiriza aheruka guha impano Mobetto y’imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover Velar ihagaze akayabo kabarirwa muri Miliyoni 100Frw.

Mu busanzwe Hamisa Mobetto w’imyaka 28 ni umubyeyi w’abana babiri barimo umukobwa afitanye n’umunyemari wo muri Tanzania witwa Majizzo n’umuhungu yabyaranye na Diamond Platnumz.

Hari hashize imyaka yumvikana mu nkuru z’urukundo na Rick Ross.

Hamisa Mobeto yatangaje ko yishimira umuntu umwereka ko ari mwiza n’uw’agatangaza aha yari i Guangzhou mu BushinwaMobeto imbere y’umuturika w’imodoka aheruka guhabwa n’umukunzi mushyaKevin Sowax uzwi nka Mr Choplife akomeje kugira ibihe byiza na Hamisa Mobetto

Hamisa Mobetto ubwo yari yahuriye na Rick Ross i Dubai mu Ugushyingo 2021 batangiye gusakaza amashusho bagaragarizanya amarangamutima babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Bikimenyekana byavuzwe ko bahujwe n’ubushabitsi gusa iminsi yakurikiyeho ibyari ubucuruzi byahindutsemo ikibatsi cy’urukundo.

Icyo gihe Rick Ross w’imyaka 47 n’abana bane yemeje ko ari kugerageza kwiyegereza uyu mugore uvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga biturutse ku kimero cye.

Kevin Sowax uri mu rukundo na Hamisa Mobetto bivugwa ko atuye i Paris mu Bufaransa akora ubucuruzi bwambukiranya imipaka binyuze mu Kigo Twinsk Company ndetse afite resItora mu Mujyi wa Bordeaux yise Le Mimozart Restaurant.
Rick Ross n’umuherwe kuko abarirwa akayabo ka miliyoni 40 z’amadolari muri raporo ya 2022 ndetse niwe nyiri inzu ya Maybach Music,itunganyirizwamo umuziki muri USA ndetse n’in’icyamamare mu njyana ya Rap.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa