skol
fortebet

Hamissa Mobetto yahishuye impamvu adakunda kugaragaza umukunzi we

Yanditswe: Wednesday 31, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Hamissa Mobetto wabyaranye na Diamond yahishuye ko impamvu adakunda gushyira urukundo rwe ahagaragara ari ku mpamvu z’abana be.

Sponsored Ad

Hamissa Mobetto umenyerewe nk’umunyamideli ndetse n’umuhanzikazi ukomeye muri Tanzania yagaragaje ko ahorana ubwoba bwo kugaragaza urukundo rwe kubera abana be.

Uyu mugore afite abana babiri harimo umukobwa yabyaranye na Francis Ciza ndetse n’umuhungu yabyaranye n’umuhanzi Diamond Platnumz.

Ni kenshi yagiye avugwa mu rukundo ariko we agahitamo kuruca akarumira ntagire icyo abivugaho, ndetse benshi bakamushinja kuba atiyizera mu rukundo ko aba ahanganyitse ko umugabo bamumutwara.

Uyu mugore yatangarije ibinyamakuru bya Tanzania ko atari ukutiyizera kuko we yizera ko iyo ikintu ari icyawe ntawagitwara.

Ati “Simuhisha kuko mfite ubwoba ko yanca inyuma. Nizera ko iyo ikintu ari icyawe, kiba ari icyawe. Na none sintekereza ko umugabo yatwarwa n’undi. Simuhisha kubera izo mpamvu.”

Yavuze ko impamvu nyamukuru ari abana be kuko buri uko agiye mu rukundo agiye agaragaza uwo bakundana, abana be mu gihe bazakura bazibaza uwo nyina yari we.

Ati “ndi umubyeyi w’abana babiri. Sintekereza ko buri uko mbonye umukunzi mushya nshobora kubyereka Isi. Nibigenda nezi nzamwerekana. Aka kanya mfite ubwoba, ese urukundo rutagenze neza? Abana banjye bazibaza umubyeyi nari we igihe bazaba bakuze.”

Uyu mubyeyi ubwo aheruka mu Rwanda yabajijwe ibyerekeranye n’umukunzi we cyane ko bivugwa ko yaba ari mu rukundo na Rick Ross mu gusubiza yemera ko afite umukunzi ariko adashaka kuvuga izina rye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa